Amarushanwa ya Volleyball mu Rwanda yitabirwa n’amakipe y’ibigo by’amashuri n’andi makipe bityo bigatuma arangwa no gusubikwa kwa hato na hato nko mu bihe by’ibiruhuko cyangwa ibizamini.
Mu kiganiro na IGIHE.com, umukinnyi w’Umunyarwanda wabigize umwuga ukinira mu Algeriya Ndamukunda Flavien, yatangaje ko abona urwego rwa Volleyball rwarasubiye hazi mu Rwanda. Yongera ho ko abona impamvu nyamukuru ari imitegurire idahwitse yo mu Ishyirahamwe rya Volleyballl mu Rwanda.
Ndamukunda yavuze ko usanga ingengabihe y’imikino iba idahamye, ndetse shampiyona ikarangwa no guhagarikwa kwa hato na hato.
Yemeza ko aheruka kubona Volleyball yo mu Rwanda ishyushye mbere y’uko we na bagenzi be berekeza muri Algeriya na Qatar. Ariko yemera ko mu Rwanda hari abakinnyi nka Nsabimana Eric uzwi ku izina rya Machine na Fred wa APR VC bagomba kujya ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda Kubwimana Gertrude, yavuze ko uyu mukino utasubiye inyuma, ahubwo ko hari abantu bari bamenyereye abakinnyi bamwe bagiye gukina hanze maze bagakeka ko wasubiye inyuma.
Kubwimana yasobanuye neza ko hari n’irushanwa riterwa inkunga na SORAS rya Carré d’As ku matariki ya 20-21 Ukwakira 2012, rihuza amakipe 4 yabaye ayambere mu bagabo n’andi 4 yabaye ayambere mu bagore, bigaragaza ko amarushanwa atahagaze.
Yemera ko bishoboka ko amarushanwa runaka ahagarikwa cyangwa gusubikwa mu korohereza amakipe y’abanyeshuri, kuko bo baboneka mu gihe cy’amasomo.
U Rwanda nti rwitanbiriye amarushanwa yigikombe cy’Isi y’abakobwa batarengeje imyaka 19 aherutse kubera muri Canada, ku bera ko bimwe impapuro zibemerera kwijira muri Canada.



















TANGA IGITEKEREZO