Amakipe 39 yitezwe muri ‘Memorial Kayumba 2025’
Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.
Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 15 rizitabirwa n’amakipe 39 mu byiciro bine bitandukanye.
Muri uyu mwaka, amakipe azitabira arimo ay’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore (Serie A), ayo mu Cyiciro cya Kabiri (Serie B), ayo mu cyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’abakanyujijeho.
Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere hazitabira amakipe umunani ari yo Gisagara VC, UR Nyarugenge UR CAVM VC, Kepler VC, Kinyinya VC, East Africa University VC, APR VC na UR Huye.
Mu bagore hazitabira amakipe arindwi ari yo RRA VC, APR VC, East Africa University VC, Kepler VC, UR CAVM VC, RP Huye VC na Police VC.
Amakipe atane y’abakanyujijeho azakina iri rushanwa mu bagabo ni Bufflet de Foret, Droujba VC, Umucyo VC A na Umucyo VC B.
Mu makipe y’Icyiciro cya Kabiri cy’amashuri yisumbuye hazakina ay’abagabo 12 arimo GSOB, PSVF, Collège du Christ Roi Nyanza, Collège Saint Ignace Mugina, Rusumo High School VC, IFAK Don Bosco VC, Igihozo St Pter VC, GS St Joseph VC, Gisagara Volleyball Academy, Nyanza TSS VC, Gitisi VC na Umutara Polytechnic VC.
Mu biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye harimo GSOB, PSVF, Collège du Christ Roi Nyanza, Ecole Secondaire Ste Trinité, GS Mugombwa, Collège St Ignace Mugina, GS St Joseph na Gisagara Volleyball Academy.
Uretse Volleyball, indi mikino izakinwa uyu mwaka ni Beach Volleyball, Koga no gusiganwa ku magare bizakorwa n’abatarengeje imyaka 15.
Ibibuga bizakoreshwa uyu mwaka ni ibyo muri Groupe Officiel de Butare, Petit Séminaire Virgo Fidelis na IPRC Huye. Ni mu gihe kandi na Gymnase ya Gisagara n’iya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye zishobora kwifashishwa mu gihe cy’imvura.
Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa mu 2024, amakipe ya APR VC mu bagore na Kepler VC mu bagabo ni yo yegukanye iri rushanwa muri Volleyball, Gisagara Volleyball Academy iryegukana mu ngimbi.
Mu mukino w’amagare wari ukinwe bwa mbere, irushanwa ryegukanywe na Ineza Butera Kevine.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!