Iri rushanwa rizenguruka igihugu aho rinyura mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Usibye kuba ritanga ibirori ku bakunzi b’amagare, ni n’umwanya mwiza wo kwegereza abenegihugu serivisi zitandukanye zibafasha mu buzima bwabo.
MySol iri mu bigo byariherekeje ndetse yegereje Abaturarwanda serivisi yiswe “Isanzure” ifasha buri wese gucana umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Mysol, Umuraza Yvonne, yabwiye IGIHE ko bifuje kwegereza abaturarwanda uburyo bubafasha kuva mu kizima binyuze mu kubaha imirasire itandukanye ijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.
Yagize ati “Isanzure ni serivisi yagutse aho buri muturarwanda wese ashobora kuyibonamo yaba ari ufite igorofa, restaurant, inzu nini z’ubucuruzi ndetse na hotel. Mysol yiteguye kugucanira ikoresheje umurasire.”
Ubusanzwe umuntu agura umurasire kuko aho atuye hataragera umuriro w’amashanyarazi asanzwe ariko ubu hari abawutunga mu rwego rwo kwizigamira no kuwifashisha mu ishoramari ryabo.
Yakomeje ati “Buri wese yawukoresha mu buryo butandukanye. Imirasire ya MySol iri mu gihugu hose, nibatugane tubacanire kuko izuba twariherewe ubuntu.’’
MySol ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu aho yageze mu turere 15 n’Umujyi wa Kigali; inafite intego yo kwagura mu tundi duce ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.
Umuraza yavuze ko iyi gahunda inajyanye no gushyigikira icyerekezo cya Leta cyo kuba mu 2024, buri Munyarwanda wese azaba agerwaho n’amashanyarazi.
Ati “Tugamije gufatanya na Leta muri gahunda yihaye yo kugeza amashanyarazi mu Banyarwanda mu mwaka wa 2024, aho bazaba badacana agatadowa na buji.”
Binyuze muri serivisi ya “Isanzure”, umuntu wese ufite inzu kuva ku muryango umwe kugera ku magorofa maremare ashobora kubona umurasire wa MySol kandi ku biciro byiza.
Mysol yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Kuva icyo gihe yungutse abakiliya barenga 45.000 bakoresha ingufu zisukuye, ndetse byahinduye ubuzima bw’abarenga 420.000.
Mu 2020, ENGIE Group yahuje Mobisol, Fenix International na ENGIE PowerCorner hashingwa ENGIE Energy Access.
Kuri ubu ifite abakozi barenga 200 bakorera mu maduka arenga 15 mu gihugu hose ndetse itsinda ryayo rikorera mu Rwanda ryiyemeje gufata abakiliya mu buryo bwihariye. Ibicuruzwa byayo byo mu rwego rwo hejuru (byahangiwe muri Amerika no mu Budage) kugira ngo hizerwe neza ko bikomeza kunyura abakiliya by’igihe kirekire.
Kuri ubu MySoL ifite amahitamo menshi cyane aho itanga imirasire iva kuri watt icumi kugera ku ngano zose zifuzwa n’umukiliya. Ku bindi bisobanuro ku wifuza serivisi za MySol yahamagara 2345.
Ni ku nshuro ya kane Mysol yitabiriye Tour du Rwanda. Iyi sosiyete itanga uburyo budasanzwe bwo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo hakoreshejwe imirasire y’izuba. Ni uburyo bwishyurwa mu byiciro bito hakoreshejwe telefoni igendanwa (Airtel Money cyangwa MTN Mobile Money).









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!