Kuri uyu wa Gatatu, abasiganwa bahagurutse Kimironko saa Tatu babanza kugenda kilometero 3,5 zitabarwa banyuze kuri Kigali Parents.
Bageze muri Free Trade Economic Zone i Masoro ni bwo hatangiye kubarwa ibihe by’ibilometero 124,3, baca mu muhanda wa Zindiro – Kimironko – Kibagabaga –Kagugu- Gasanze – Nyacyonga- Karuruma- Gatsata na Nyabugogo.
Mohd Zariff ukinira ikipe ya Terengganu yagerageje gutoroka abandi bwa mbere ariko bahita bamugarura, haza gukurikiraho Nsengimana Jean Bosco watorotse abandi bamaze kugenda kilometero eshanu.
Nsengimana Jean Bosco yazamutse umusozi w’i Masoro ari imbere y’abandi, aba ari na we wegukana amanota ya mbere yo kuzamuka.
Ubwo abakinnyi bazamukaga i Shyorongi, isiganwa ryayobowe n’itsinda ry’abakinnyi 10 barimo Scott McGill (Wildlife), Mugisha Samuel (ProTouch), Andreas Goeman (Tarteletto), Niyonkuru Samuel (Rwanda), Sandy Dujardin (TotalEnergies), Omer Goldstein (Israel-Premier Tech), Jesus Muela Ezquerra (Burgos), Pierre Rolland (B&B Hotels), Andreas Nielsen (Team Coop) na Johannes Adamietz (Saris Rouvy).
Abanyarwanda bari bahagaze neza mu bilometero bya mbere aho uretse Nsengimana Jean Bosco wegukanye amanota y’umusozi i Masoro, Mugisha Samuel ukinira ProTouch yegukanye andi yatangiwe i Kanyinya, ku Murenge no ku musozi wa Tetero muri Gicumbi.
Mugisha Samuel wari muri barindwi bayoboye isiganwa ubwo ryari rigeze muri Cyungo ku musozi wa Tetero, yasigaye ariko muri abo bakinnyi hasigaramo Umunyarwanda Niyonkuru Samuel kugeza mu bilometero 10 bya nyuma.
Omer Goldstein wa Israel Premier Tech n’Umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels, bombi bashatse gucika abandi mu bilometero 10 bya nyuma, ariko uwo byahiriye ni Main Kent ubwo abasiganwa bari bageze hafi ya Hoteli Urumuri mu bilometero bitatu bya nyuma.
Kent Main wa ProTouch yacomotse ari kumwe na Mugisha Moïse bakinana, bombi bashyiramo amasegonda umunani hagati yabo n’igikundi mu bilometero bibiri bya nyuma.
Uyu Munya-Afurika y’Epfo wari washyizemo amasegonda 15 hagati ye n’igikundi muri metero 500, yatanze abandi i Gicumbi mu Mujyi akoresheje amasaha atatu, iminota 17 n’amasegonda 40.
Yakurikiwe na Budiak Anatolii wa Terengganu Polygon Cycling wabaye uwa kabiri arushwa amasegonda abiri mu gihe Alan Boileau wa B&B Hotels, Eyob Metkel wa Bike Aid na Muhoza Eric wa Team Rwanda basizwe amasegonda atatu mu myanya itanu ya mbere. Kuva ku mukinnyi wa gatatu kugeza ku wa 16 bose bakoresheje ibihe bimwe.
Undi Munyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Benediction Ignite wabaye uwa 18 arushwa amasegonda 10, Nsengimana Jean Bosco bakinana aba uwa 23 arushwa amasegonda 25.
Mugisha Moïse wa ProTouch yabaye uwa 25 arushwa amasegonda 36, Iradukunda Emmanuel [Team Rwanda] aba uwa 29, Uwiduhaye [Benediction] aba uwa 30 barushwa umunota mu gihe Niyonkuru Samuel [Team Rwanda] yabaye uwa 36 arushwa umunota n’amasegonda icyenda.
Nyuma y’uduce tune tumaze gukinwa, umwenda w’umuhondo wambawe na Axel Laurance wa B&B Hotels umaze gukoresha amasaha 10, iminota 45 n’amasegonda arindwi, ni nyuma y’uko Restrepo Jhonatan yagowe n’agace k’uyu munsi kuko yasaga n’urwaye.
Uwa kabiri ni Madrazo Angel Ruiz wa Burgos arushwa amasegonda 10 kimwe na Natnael Tesfazion wa Drone Hopper mu gihe Umunyarwanda uza hafi ari Muhoza Eric wa 13 arushwa umunota umwe n’amasegonda 45.
Mugisha Samuel yambitswe umwambaro w’umukinnyi urusha abandi guterera imisozi naho Niyonkuru Samuel ahembwa nk’umukinnyi wagaragaje guhangana kurusha abandi. Aba bombi biyongera kuri Muhoza Eric wabaye Umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi.
Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Kane, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatanu kazahagurukira i Muhanga kerekeza i Musanze [unyuze i Kigali] ku ntera y’ibilometero 124,7.
























Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Amahoro Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!