00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda 2022: Techno Market yashyizeho igabanuka rya 10% kuri serivisi zayo (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 February 2022 saa 02:13
Yasuwe :

Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), Techno Market, ryashyizeho igabanuka rya 10% mu gihe cya Tour du Rwanda 2022.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu mu minsi umunani, ryakinwe ku wa 20-27 Gashyantare 2022. Uduce twose rimaze kunyuramo, Techno Market iri mu bigo byariherekeje ikomeza gusobanurira abaturarwanda serivisi.

Ni ku nshuro ya gatatu, Techno Market yitabiriye iri rushanwa rimaze kwigarurira imitima ya benshi.

Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko bakomeje kwegera Abanyarwanda binyuze muri Tour du Rwanda 2022.

Yagize ati “Twishimiye ko dukomeje kugira amahirwe yo gusura Abanyarwanda baherereye mu bice bitandukanye by’igihugu. Twaserutse dusa neza kandi ibigo byitabiriye Tour du Rwanda twabyambitse neza, birasa neza.’’

Yasobanuye ko aho banyura hose babwira abaturage ko hari serivisi nshya babegereje.

Ati “Dufite imashini zikora ‘print’ nyinshi mu munota umwe. Hari n’ikora copy 140 mu munota umwe. Izo serivisi zose tuzitanga zigabanyijeho 10% muri iki gihe cya Tour du Rwanda.’’

Techno Market ifite serivisi nziza kandi zizewe ibifashijwemo n’imashini zigezweho harimo izishobora gusohora ibitabo 140 mu munota umwe n’indi yitwa ‘offset’ ishobora gukora brochures 5000 mu isaha imwe bigizwemo uruhare n’abakozi b’abanyamwuga.

Techno Market iheruka kongera amasezerano n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yo gukomeza imikoranire mu gihe cy’umwaka.

Mukeshimana yakomeje ati “Bigamije gushyigikira ibikorwa bishimisha Abanyarwanda. Umukino w’amagare udufasha kugera mu gihugu hose. Muri Tour du Rwanda tubasha gusuhuza, gusura no gushimira abakiliya bacu.’’

Yasabye Abaturarwanda kubagana bakabaha serivisi nziza aho kumva ko bazazibona bagiye kuzishakira mu bihugu by’amahanga.

Ati “Turakomeza gufatanya n’ibigo mu kwirinda kwambuka imipaka y’igihugu bajya gushaka serivisi kuko dufite iza printing zigezweho. Abantu bafite za magazine, ibitabo, raporo, impuzankano z’abakozi n’ibindi bigo bashaka gukorera ‘branding’, bakunde ibikorerwa iwacu kuko Techno Market ni mu rugo.’’

Techno Market ikora udutabo, imyenda yanditseho, imitaka, amakaramu n’ibindi bikorwa mu buryo bwitwa ‘graphic design’, ikorwa mu bice bibiri ari byo ‘screen printing’ ndetse na ‘embroidery’.

Zimwe muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko z’ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing). Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n’ibikoresho byifashishwa mu nama nk’ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n’ibindi.

Bimwe mu bikoresho bya Techno Market biri mu bikoresho biri kwifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda nk’ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza n’ibindi.

Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga binyuze kuri www.technomarketrwanda.com cyangwa ugahamagara kuri 0788158800. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage.

Mugisha Emmanuel 'Clapton Kibonge' (ibumoso) na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha (Ndimbati) bagaragiye Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet
Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda 2022 iri gukinwa ku nshuro ya 14 kuva ibaye mpuzamahanga
Clapton Kibonge na Ndimbati baherekeje Techno Market muri Tour du Rwanda 2022
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Techno Market, Umuhire Diane, ari kumwe na Clapton Kibonge na Ndimbati
Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu
Techno Market igenda isobanurira abaturarwanda ibijyanye na serivisi zayo
Techno Market ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .