Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z’imari hafi yabo bakoresheje internet.
Ni uburyo bwiswe Internet Banking bwatangijwe mu 2017 hagamijwe gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho baba bari hose kandi batavunitse.
Hari hanagamijwe kugendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho ryifashishwa mu ihererekanywa ry’amafaranga nk’uburyo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.
Ubu butumwa buri mu bwahawe abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali i Nyamirambo, ahahagurukiye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022, gasorezwa muri Mont Kigali nyuma yo kunyura i Gicumbi.
Antoine Iyamuremye Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko Internet Banking yorohereje abakiliya bayo.
Yagize ati “Ushobora kubona serivisi zacu ukoresheje uburyo bwa Internet Banking, aho ubasha gukoresha konti yawe hifashishijwe murandasi. Ubu buryo bufasha kuba wakwishyura umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu ako kanya amafaranga akabageraho kandi ushobora kuyikoresha aho waba uri hose ku Isi.”
Yanavuze ko Internet Banking ifite umutekano wizewe ku muntu uyikoresha kuko idatuma ahura n’ibibazo byo kuba yakwibwa.
Ati “Umuntu ushaka koherereza abantu amafaranga, ibyo na byo birakorwa. Ubu buryo burizewe kandi bufite umutekano kuko tuguha umubare w’ibanga [‘one-time password’], aho buri uko winjiyemo ubasha kwinjira muri konti yawe ukaba wakora ibintu bitandukanye. Ikindi cyiza cyayo ni uko ibika ibyakozwe, ubutaha ukabibona mu buryo bworoshye.”
Cogebanque kandi yatangije uburyo bwa SchoolGEAR bufasha ibigo by’amashuri kumenya ko amafaranga y’ishuri yishyuwe mu buryo bwihuse.
Iyamuremye yakomeje ati “SchoolGEAR ni uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri, aho ibigo byose bikorana na Cogebanque tubishyira muri ubwo buryo aho umwana ahabwa kode, akajya ku ishami rya Cogebanque akishyura amafaranga y’ishuri, yagera kuri konti y’ikigo, kigahita kibona amakuru.”
Ibyo kandi bishobora gukorerwa ku mu-agent cyangwa hakifashishwa uburyo bwa internet.
Cogebanque iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2022. Ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi; mu gihe irushanwa rigana ku musozo, Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite ni we wambaye uyu mwambaro nk’umukinnyi uzamuka cyane.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!