00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seburikoko yamwenyuye nyuma yo guherekeza MySol muri Tour du Rwanda 2022 (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 March 2022 saa 02:24
Yasuwe :

Niyitegeka Gratien wamamaye nka ‘Seburikoko’ muri Filime Nyarwanda, yagaragaje ko yanyuzwe n’icyizere yagiriwe na MySol akayifasha gusobanurira abaturarwanda bakurikiye Tour du Rwanda 2022 serivisi zayo.

MySol ni Sosiyete itanga ingufu z’umuriro w’imirasire y’izuba. Iri mu bigo byaherekeje iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare ndetse ibifashijwemo n’abarimo Seburikoko yarushijeho gusobanurira Abaturarwanda serivisi zayo.

Mu minsi umunani Tour du Rwanda yamaze, MySol yegereje abenegihugu serivisi yiswe “Isanzure” ifasha buri wese gucana umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Isanzure buri muturarwanda wese ashobora kuyibonamo yaba ari ufite igorofa, restaurant, inzu nini z’ubucuruzi ndetse na hotel.

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda, Seburikoko, yabwiye IGIHE ko kuvuga serivisi za MySol byaba ari ugukabya kuko zivugira.

Yagize ati “Ubundi kugira ngo mbivuge byaba ari nko gukabya kuko ubwabyo birivugira; barabiteguye warabibonye twari twiteguye guha serivise nziza abaturarwanda cyane cyane abafana b’igare; biherekejwe n’ubutumwa byiza.’’

Yavuze ko yinjiye mu mikoranire na MySol nk’ufasha iyi sosiyete kumenyekanisha ibikorwa byayo mu gihe cy’umwaka.

Ati “Icyo bisobanuye ni uko ndi ‘Brand Ambassador’ wa MySol uyu mwaka wose; urumva ko hari akantu kari kwinjira.’’

Seburikoko yavuze ko ubutumwa bwa MySol bugezweho uyu munsi kandi bufitiye inyungu buri wese.

Ati “Iki gihe abantu bumva ko bakwiye gukoresha imirasire y’izuba kurenza buji, agatadowa na za moteri. Kwifashisha imirasire ni ingenzi kuko ni nko gukoresha ikintu kidashira.’’

Yavuze ko kubwira abantu ubwiza bwo gukoresha umurasire byoroshye kuko ushobora gukomeza kwaka mu minsi ine cyangwa itanu igihe nta zuba ryavuye.

Yakomeje ati “Abantu b’ingeri zose baba abafite ubushobozi bwo hasi n’abafite amahoteli n’inganda barimo benshi na bo barabyumva. Mbere wenda twagendaga tuvuga umurasire muto ariko ubu turi kuvuga uwo gushyira ku miturirwa, ibitaro binini n’inganda nini. Ubwo butumwa ntawe utabwumva mu gihe kandi bubungabunga ibidukikije.’’

Seburikoko ashimangira ko nubwo ari umunyarwenya ariko Imana yamuhaye igikundiro gituma abamukurikira bamwumva, bagaha n’agaciro ubutumwa atanga.

Ati “Bamfata nk’umuntu usetsa ariko wanize, ntibamfata nka Sagihobe; iteka bavuga ko uko ugenda n’uko wiyerekana, wiha gahunda, bituma abantu bamenya uwo uriwe n’icyo uri cyo.’’

Niyitegeka Gratien wamamaye nka ‘Seburikoko’ muri Filime Nyarwanda yagaragaje ko yanyuzwe n’icyizere yagiriwe na MySol akagendana na yo muri Tour du Rwanda 2022

  MySol mu rugendo rwo gushyigikira gahunda ya Leta

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MySol, Butoyi Blaise, yavuze ko muri Tour du Rwanda 2022, Abaturarwanda babakiriye neza.

Ati “Twari muri gahunda yo kumurika izina rishya twahawe, kuva kuri Mobisol tujya kuri Mysol. Wari umwanya mwiza wo kuzenguruka igihugu cyose tubwira Abanyarwanda ko twahindutse Mysol.’’

Yasobanuye ko no mu bicuruzwa hashyizwemo umurasire muto n’umunini iri mu byiciro buri wese ashobora kwiyumvamo.

Avuga ko “Umuntu ufite amikoro make ashoboka kubona umurasire wacu n’ufite menshi yawubona. Tubwira abantu bafite amashuri, hoteli, inganda n’ibitaro ko imbogamizi y’umuriro igomba kuvaho. Nk’iyo umuriro ubuze nta mpamvu yo gusigara mu kizima.’’

Butoyi yijeje ko MySol ifite amashanyarazi afite ingufu zihagije zituruka ku murasire y’izuba ashobora gucanira ibikorwa byabo bitandukanye.

MySol kandi iri gukorana na Leta muri gahunda yitwa “Nkunganire” igamije gufasha igihugu kugera ku ntego yo gucanira buri muturarwanda bitarenze 2024. Yitezweho gufasha umuturage kubona umuriro w’amashanyarazi asanzwe cyangwa uturuka ku mirasire y’izuba.

Ati “Leta yabonye hari abantu badafite ubushobozi buhagije bwo guhita batunga umurasire iravuga ngo reka ishyireho uruhare rwayo. Umuturage yishyura uruhare ruto rushoboka, kugira ngo azabashe kwita ku gikoresho yahawe.’’

Mysol yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Kuva icyo gihe yungutse abakiliya barenga 45.000 bakoresha ingufu zisukuye, ndetse byahinduye ubuzima bw’abarenga 420.000.

Ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu aho yageze mu turere 15 n’Umujyi wa Kigali; inafite intego yo kwagukira mu tundi ahandi. Ubu itanga imirasire iva kuri watt 10. Ku bindi bisobanuro wahamagara 2345.

Seburikoko yaherekeje MySol muri Tour du Rwanda 2022, yagiye asobanurira abaturarwanda inyungu ziri mu gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MySol, Butoyi Blaise (ibumoso), Niyitegeka Gratien n'Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Mysol, Umuraza Yvonne (iburyo) bafata ifoto y'urwibutso n'abakobwa bagendanye muri Tour du Rwanda 2022
MySol ni Sosiyete itanga ingufu z’umuriro w’imirasire y’izuba
MySol yaherekejwe n'abakobwa b'uburanga bayifasha kumenyekanisha ibicuruzwa byayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .