Hagati ya 20-27 Gashyantare 2022, ubwo hakinwaga irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, Rwanda Foam yatangije poromosiyo igamije gufasha abaturarwanda kuryama aheza.
Uru ruganda rwashyizeho agashya mu irushanwa ry’uyu mwaka kuko umukiliya waguze matela ifite nibura ubugari bwa santimetero 120 kuzamura, yahabwaga impano y’umusego.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko ababagana bishimiye Poromosiyo bashyiriweho, bahisemo kongera igihe cyayo.
Yagize ati “Hari nk’umuntu waba yarumvise iyi poromisiyo yifuza ko itamucika ariko akabona nta mafaranga afite. Uwo muntu rero ntabwo wamushyiraho igitutu ngo ashake amafaranga mu cyumweru kimwe. Twahisemo ko yamara ukwezi n’iminsi 10 kugira ngo na wa muntu uyumvise abe yashaka amafaranga ngo agure ya matela, anabone iyo poromosiyo.”
Yavuze ko bitandukanye n’umwaka wabanje, kuri iyi nshuro, babashije kongera guhura n’abakiliya babo barushaho kubasobanurira ibicuruzwa bishya biri ku isoko no kubibegereza.
Ati “Impamba dukuyemo ni uko twongeye guhura n’abakiliya bacu, mu irushanwa ryabanje kuko Coronavirus yari imeze nabi. Ntitwashoboye guhura n’abakiliya ariko uyu mwaka biratandukanye twagiye duhura n’abakunzi b’amagare n’aba Rwanda Foam.’’
Karekezi yasobanuye ko Rwanda Foam nk’umufatanyabikorwa wa Tour du Rwanda yarushijeho kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo.
Ati “Poromosiyo yacu yakiriwe neza ndetse ni yo mpamvu twasanze itarangirana na Tour du Rwanda dushyiraho ko izarangirana na tariki ya 30 Werurwe 2022.’’
Impano itangwa ku baguze matela zigenda zitandukana bitewe n’ingano ya matela umuntu yaguze.
Rwanda Foam yatangiye gukorana na Tour du Rwanda mu 2016, izamukana na yo kuva ku rwego rwa 2.2 mu 2018, igera kuri 2.1 mu 2019.
Uru ruganda rumaze imyaka isaga 39 rufasha Abanyarwanda koroherwa no kubona aho kurambika umusaya, rutanga ibicuruzwa birimo matelas n’imisego biramba kandi bihendutse.
Rwanda Foam yafunguriye amarembo ku bashaka kuyihagararira mu bice bitandukanye by’igihugu kuko ubucuruzi bwa matela butanga inyungu. Kuri ubu ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu aho ifite abacuruzi 45 bayihagarariye.
Serivisi zayo kandi ziboneka kuri www.rwandafoam.com. Iyo uyiguriye ku rubuga, uyigezwaho iwawe ndetse ugahabwa n’inyongera igenerwa abaguriye ku maduka.
Rwanda Foam imaze kuba ubukombe mu gukora no gucuruza matelas z’umwimerere. Mu ijoro ryo ku wa 27 Gashyantare 2022, yabaye ikigo cya mbere mu bucuruzi bwa matelas “Mattress of the year’’ muri Consumers Choice Awards (CCA) itegurwa n’Ikigo Kalisimbi Events. Ibi bihembo bihabwa ibigo bitanga serivisi nziza mu kwakira ababigana.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!