Ni ku nshuro ya 14 iri rushanwa ribaye ikaba iya kane rigeze ku rwego rwa 2,1 kandi muri ibyo bihe byose ryagiye riba Rwanda Foam yakomeje kuba umuterankunga waryo kugeza n’uyu munsi.
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Rwanda Foam, Karekezi Christian, yagiranye na IGIHE, yavuze ko hari agashya baserukanye muri Tour du Rwanda 2022 ku bazagura matelas.
Yagize ati “Ubundi guherekeza Tour du Rwanda birimo no gushyigikira siporo ariko ntabwo waza aha ngaha mu irushanwa nk’iri rikomeye nta kintu uzanye. Dufite agashya rero kuko umukiliya wacu uguze matelas ifite nibura ubugari bwa santimetero 120 kuzamura ahabwa inyongera y’umusego.”
Ni uburyo bwashyizweho mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare dore ko ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda.
Yasobanuye ko gutanga inyongera y’umusego ku bakiliya bayo bizarangirana na Werurwe 2022 mu rwego rwo kwegera no gushimira abakiliya bayo.
Muri Tour du Rwanda 2022, Rwanda Foam yaherekejwe n’umuhanzi Queen Cha mu gushimisha n’abitabiriye ibirori by’irushanwa ryo gusiganwa ku magare.
Muri iki gihe kandi Icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibigo byinshi bitangira kuyoboka serivisi z’ikoranabuhanga.
Na Rwanda Foam ntiyasigaye inyuma kuko yashyizeho ikoranabuhanga rifasha buri Muturarwanda wese ukeneye matelas atageze ku isoko cyangwa ku ruganda.
Karekezi yavuze ko batekereje ubu buryo mu korohereza abakenera serivisi zabo cyane ko ikoranabuhanga ryagaragaje ko ari inkingi mwikorezi mu bukungu.
Ati “Kuri ubu tubafitiye uburyo bwo kugura matelas kuri internet kuko Covid-19 yagiye igaragaza ko ikoranabuhanga rikenewe. Unyuze ku rubuga rwacu www.rwandafoam.com, ushobora kugura matelas wifuza. Akarusho kandi iyo uyiguriyeho bayikuzanira mu rugo nta kibazo.”
Yavuze ko n’uwakenera kugurira kuri internet ahaha ibikoresho bya Rwanda Foam nka matelas ahabwa inyongera igenerwa abaguriye ku maduka.
Abanyarwanda basabwe gukomeza gushishoza no kwegera abacuruzi batandukanye bafite matelas za Rwanda Foam. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera kuri 43 bayihagarariye hirya no hino mu gihugu.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!