Aka gace karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka kari kahagurukiye kuri MIC mu Mujyi wa Kigali saa Mbiri za mu gitondo, ariko ibihe bitangira kubarwa bageze ku Gitikinyoni nyuma yo kugenda ibilometero 5,2.
Ubwo abakinnyi bari bakizamuka ku Gitikinyoni, batanu barimo Nsengimana Jean Bosco na Rugamba Janvier ba Bénédiction Ignite, Alba Diego (Drone Hopper), Madrazo Angel Ruiz (Burgos) ndetse na Ewart Jesse (Bike Aid), bahise basohoka mu gikundi baragenda.
Nsengimana Jean Bosco uri gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya 12, yagerageje gusiga abandi ariko abarimo Mugisha Moïse (Pro Touch), Alan Jousseaume (TotalEnergies) na Muhoza Eric (Rwanda) bamushyikira mbere y’uko agera i Kanyinya.
Abakinnyi b’Abanyarwanda barimo Mugisha Moïse, Nsengimana Jean Bosco na Manizabayo Eric bagerageje gusatira hakiri kare ariko ntibari mu bayoboye ubwo isiganwa ryari rigeze mu Karere ka Rulindo mu bice byo kuri Nyirangarama.
Isiganwa ryageze i Musanze riyobowe na Axel Laurence wa B&B Hotels yo mu Bufaransa, ariko na we yatakaye bageze muri Nyabihu kuko Umunya-Irlande Jesse Ewart ukinira Bike Aid yahise abasiga.
Bageze mu Bigogwe, Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion [wa Drone Hopper] yavuye mu gikundi ashyikira Ewart Jesse wa Bike Aid wari uri imbere, mu gihe inyuma yabo gato hari abakinnyi barindwi.
Ubwo abakinnyi bagendera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu bilometero bya nyuma ni bwo Jhonatan Restrepo yacomotse mu gikundi abasha gutanga abandi ku murongo aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 10, anganya ibihe n’abandi batandatu barimo Tesfazion Natnael watwaye iri rushanwa mu 2019.
Restrepo wahise yambara umwenda w’umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha arindwi, iminota 27 n’amasegonda 22, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye uduce dutandatu muri Tour du Rwanda ari gukina ku nshuro ya gatatu kuva mu 2019.
Yari asanzwe anganya uduce dutanu n’Umunyarwanda Ndayisenga Valens utagikina ndetse n’Umunya-Erythrèe Eyob Metkel ukinira Bike Aid.
Umukinnyi wa kabiri ku rutonde rusange ni Axel Laurence wa B&b Hotels urushwa amasegonda atatu mu gihe Madrazo Angel Ruiz wa Burgos na Natnael Tesfazion wa Drone Hopper barushwa amasegonda 13.
Umunyarwanda waje hafi mu gace ka Kigali- Rubavu ni Hakizimana Seth wa Team Rwanda, wabaye uwa 23 asizwe umunota umwe n’amasegonda 31.
Ku rutonde rusange, Uhiriwe Byiza Renus ni we Munyarwanda uri hafi kuko ari ku mwanya wa 22 arushwa umunota n’amasegonda 45, ariko na we arusha amasegonda abiri Seth umukurikiye.
Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 23 Gashyantare 2022, hakinwa Agace ka Kane kazahagurukira i Kigali [Kimironko] kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 124,3.






























Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!