Mugisha Clapton yamenyekanye nka Kibonge muri Filime “Seburikoko” yamwubakiye izina, ubu akaba afite iye yitwa “Umuturanyi”. Yahuje imbaraga na mugenzi we Uwihoreye Jean Bosco Mustapha uzwi nka Ndimbati umaze kuba ikirango cya Filime “Papa Sava.’’
Aba bahanzi babiri baherekeje Techno Market yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu. Iri capiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), ryitabiriye Tour Du Rwanda.
Mu kwamamaza ibikorwa byayo, Techno Market yitwaje abakinnyi babiri ba filime kugira ngo babafashe kubimenyekanisha ndetse banakomeze gutera imbere.
Umunyarwenya Clapton Kibonge yashimye Techno Market kuba yarabatekerejeho ikabaha akazi kuko bizatuma abona ubushobozi bwo gukomeza gukora ibikorwa bye.
Yagize ati “Ndi hano mu bikorwa byo kwamamaza Techno Market ariko na yo yaratekereje ngo ni iki yakora ngo inshyigikire nk’umuhanzi, niba ndi hano hari ikiri kwinjira. Ibi bimpa imbaraga zo gukora cyane ni ukuvuga ngo abakunzi b’Umuturanyi mugiye kubona ibintu byinshi, “Mugisha na Rusine” na yo ni uko. Iyo hari aka kantu ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi buriyongera.”
Yakomeje ashishikariza abakunzi be kugana Techno Market kuko ari icapiro ritanga serivisi zinoze kandi ku gihe.
Ati “Nabonye nk’umunyarwenya ko iki ari ikigo gisobanutse gikora ibintu bisobanutse. Ibyo mubona nambaye bikorerwa muri Techno Market bandika ku bintu bakanabisohora, bakora ibintu byinshi ku buryo n’iyo mwaba muri ikigo kinini mushaka ibintu byinshi babikora mu gihe gito.”
Ku ruhande rwa Ndimbati, na we yavuze ko kuba yaragiriwe amahirwe yo gukorana na Techno Market ari igihamya ko abakina sinema na bo batangiye gutekerezwaho kandi bitanga icyizere ko imbere ari heza.
Ati “Nk’uko Techno Market yahisemo kunzana kandi bikaba bibyaye umusaruro n’ejo n’ibindi bigo bifate abakinnyi ba sinema n’abaririmbyi twese tube turi hamwe Abanyarwanda bakomeze kugira ibyishimo.”
Uyu mukinnyi wa sinema uri mu bahagaze neza yavuze ko ari iby’agaciro gukorana n’Icapiro Techno Market ndetse ashishikariza abafana be n’abaturarwanda muri rusange kugana serivisi zaryo.
Yakomeje ati “Techno Market kugeza ubu ikiriho gikomeye ni uko ushobora kujya gukoresha bakagukaturira 10% kandi bakora neza urabona ibyo bakoze muri Tour du Rwanda.”
Bimwe mu bikoresho bya Techno Market biri mu bikoresho biri kwifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda nk’ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza n’ibindi.
Techno Market ikora udutabo, imyenda yanditseho, imitaka, amakaramu n’ibindi bikorwa mu buryo bwitwa ‘graphic design’, ikorwa mu bice bibiri ari byo ‘screen printing’ ndetse na ‘embroidery’. Itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga unyuze kuri www.technomarketrwanda.com cyangwa ugahamagara kuri 0788158800. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!