Tour du Rwanda 2022 yatangiye ku Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare, imaze gukinwamo uduce dutanu ndetse hasigaye dutatu twiganjemo imisozi ikomeye yo muri Gicumbi n’i Kigali.
Kuri ubu, Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa Team Rwanda aho ari ku mwanya wa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 36.
Nyuma yo kugera i Musanze, uyu musore w’imyaka 20 yavuze ko ibihe arushwa n’uwa mbere atari byinshi ku buryo abona ko bishoboka gutwara Tour du Rwanda 2022.
Ati “Biracyashoboka kuko umunota umwe n’amasegonda ndumva ari yo arimo, biracyashoboka ko umuntu yatwara Tour du Rwanda. Ntabwo ari menshi, nibikunda ndakomeza kugenda negera imbere.”
Nsengimana Jean Bosco wambaye umwambaro w’umukinnyi uhiga abandi mu guterera imisozi utangwa na Cogebanque, na we yashimangiye ko icyo bashaka ari ukwegukana Tour du Rwanda uyu mwaka.
Ati “Ikintu cya mbere dushaka ni umwambaro w’umuhondo byakwanga tukegukana etape cyangwa ibindi bihembo. Ndakeka ko umwambaro w’umuhondo utarabona nyirawo urebye ku rutonde rusange.”
Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), yavuze ko uburyo Abanyarwanda bahagaze mu irushanwa bitanga icyizere.
Ati “Twatangiye umusaruro utari mwiza ariko ubu mu bakinnyi 20 ba mbere dufitemo bane ndetse no mu bakinnyi 10 ba mbere dufitemo umukinnyi uri mu bihe byiza mu gihe tugisigaje uduce dutatu natwo kandi dukomeye. Haracyari amahirwe ko Abanyarwanda bakomeza bakitwara neza.”
Yakomeje avuga ko byose bisaba gutegura no kwihangana kuko irushanwa rimaze imyaka ine gusa rigiye ku rwego rwa 2,1 kandi na bwo ubwo ryajyaga ku rwego rwa 2,2 byafashe igihe kugira ngo ryegukanwe bwa mbere n’Abanyarwanda.
Ati “Intsinzi irategurwa, ntabwo ari ikintu ubyuka mu gitondo ngo ngiye gutsinda. Nk’uko mubizi twavuye ku rwego rumwe tujya ku rundi, abazi iby’amagare muzi itandukaniro rya 2,2 na 2,1. Muribuka ko tujya kuri 2,2 byasabye igihe kugira ngo tujye kuri iyo ntsinzi. Abanyarwanda baragenda bamenyera.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko irushanwa ry’uyu mwaka riri kugenda neza nubwo hamaze kuvamo abakinnyi benshi [17 muri 94 baritangiye].
Ati “Ni irushanwa riri kugenda neza, ibyo twateganyije gukora byose birakora nk’uko twabiteganyije. Icyo umuntu yavuga ni uko hagiye habaho kuva mu isiganwa kw’abakinnyi benshi, na byo biterwa n’imiterere y’isiganwa kuko ni isiganwa rikomeye, ririmo imisozi myinshi. Umukinnyi udafite imyitozo ihagije ntabwo byoroshye ko yarirangiza.”
Tour du Rwanda 2022 irakomeza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatandatu gahagurukira i Musanze kerekeza i Kigali ku ntera y’ibilometero 152.
Abasiganwa barahagurukira imbere y’Isoko rya Musanze saa Yine za mu gitondo, bafate umuhanda ugana i Kigali ariko nibagera kuri Base berekeze i Gicumbi. Nibagera muri uwo mujyi barerekeza i Kigali bace Kimisagara, kwa Mutwe- 40- CSK- Cadillac no mu Rugando mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!