Saa Tatu za mu gitondo ni bwo abakinnyi 79 b’amakipe 18 asigaye mu irushanwa ry’uyu mwaka bahagurutse i Muhanga imbere ya Gare berekeza i Musanze, ariko babanza gukora intera ya kilometero 1,6 mbere y’uko hatangira kubarwa ibihe.
Pierre Rolland na Alexandre Geniez bayoboye isiganwa nyuma yo kurenga ku Murenge muri Rulindo, ni bo batanze abandi kugera i Musanze.
Geniez wa TotalEnergies waherukaga kwegukana prologue yakinwe ku Cyumweru, yegukanye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 14.
Manizabayo Eric wa Benediction Ignite yabaye uwa gatatu arushwa amasegonda 19, aza inyuma ya Pierre Rolland wa B&B Hotels, we wasizwe amasegonda atatu.
Madrazo Angel Ruiz wa Burgos ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho ayoboye urutonde rusange n’amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52 anganya na Natnael Tesfazion.
Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa Team Rwanda, aho ari ku mwanya wa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 36.
Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatandatu kazahagurukira i Musanze kerekeza i Kigali ku ntera y’ibilometero 152.


UKO ISIGANWA RYAGENZE:
– I Musanze aho isiganwa ryasorejwe:





UKO ABAKINNYI BAHEMBWE :
– Umukinnyi wegukanye Agace ka Gatanu ka Muhanga- Musanze: Alexandre Geniez [TotalEnergies]

– Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo: Madrazo Angel Ruiz [Burgos BH]


– Umukinnyi uhiga abandi mu kuzamuka imisozi wahembwe na Cogebanque: Nsengimana Jean Bosco [Benediction Ignite]

– Umukinnyi wahize abandi mu kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Alexandre Geniez [TotalEnergies]

– Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance Ltd: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

– Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

– Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Pierre Rolland [B&B Hotels KTM]

– Ikipe yitwaye neza kurusha izindi: Drone Hopper Androni Giocattoli

– Umunyarwanda uhagaze neza mu isiganwa uhembwa na Forzza Bet: Muhoza Eric [Team Rwanda]

– Angel Ruiz Madrazo yambaye mwenda w’umuhondo
Uyu mukinnyi wa Burgos- BH amaze gukoresha amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52, ibihe anganya na Natnael Tesfazion na Drone Hopper mu gihe bombi barusha amasegonda atandatu Budiak Anatoli wa Terrengganu Polygon Cycling.
– 12:15: Intsinzi ya Alexandre Geniez i Musanze
Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies ni we utanze abandi i Musanze imbere y’isoko. Akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 14.
Yaherukaga gutsinda prologue yakiniwe kuri Kigali Arena ku Cyumweru.
Uwabaye uwa kabiri ni Pierre Rolland wa B&B Hotels wasizwe amasegonda atatu mu gihe Manizabayo Eric Karadiyo [Benediction] yabaye uwa gatatu asizwe amasegonda 19.


12:13 Isiganwa rigeze mu kilometero cya nyuma. Batangiye kwinjira neza mu Mujyi wa Musanze. Geniez na Rolland bashyizemo amasegonda 58.
Uyu munsi hashobora gutsinda Umufaransa nk’uko byagenze mu 2020 hatsinze Valentin Ferron.
12:09 Abasiganwa bari imbere binjiye mu bilometero bitatu bya nyuma. Bari kuzamuka kuri Concasseur. Pierre Rolland na Geniez baracyari hamwe.
– GENIEZ YEGUKANYE AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATANU
Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies yegukanye amanota y’umusozi wa gatanu yatangiwe Kivuruga. Yakurikiwe na Pierre Rolland, Mugisha Moise na Mugisha Samuel.
– Amwe mu mafoto yo mu muhanda










11:26 Abasiganwa bagiye gutangira kuzamuka Buranga. Geniez na Rolland basize Uwiduhaye iminota ibiri n’amasegonda 48. Igikundi cyasizwe iminota itatu n’amasegonda 35.
11:18 Uwiduhaye ari hagati y’abakinnyi babiri bayoboye isiganwa ndetse n’igikundi. Yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 10.
– GENIEZ YEGUKANYE AMANOTA YA SPRINT YA KABIRI
11:10 Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies yegukanye amanota ya sprint ya kabiri atangiwe kuri Nyirangarama.
Yakurikiwe na Pierre Rolland wa B&B Hotels na Uwiduhaye wa Benediction.
11:04 Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya mbere y’isiganwa ni 36,9 km/h.
11:02 Abasiganwa bari gusatira kuri Nyirangarama. Abayoboye isiganwa bashyizemo umunota n’amasegonda 28.
10:51 Isiganwa rigeze ku kilometero cya 75. Alexandre Geniez yamaze gushyikira Pierre Rolland wari uyoboye isiganwa. Bashyizemo amasegonda 50.
– Cogebanque ifite inguzanyo zagufasha kwiteza imbere
Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2022.
Iyi banki ifasha abayigana kubona inguzanyo zibafasha kwiteza imbere cyangwa gukemura ikibazo bashobora guhuza nacyo.
Cogebanque yizeza abayigana ko mu gihe bagendanye “ibagoboka aho rukomeye n’inguzanyo zo kwiteza imbere.’’
Abakoresha serivizi za Cogebanque bashobora kubona inguzanyo ya Mortgage yabafasha kubona inzu na Gisubizo Loan Express ishobora gufasha uwayisabye guhabwa inguzanyo igera ku nshuro 15 z’umushahara wawe kimwe n’izindi umuntu yifuza.
Gisubizo Loan Express ni inguzanyo Cogebanque itanga ku bakiliya bayo babona umushahara wa buri kwezi ku nyungu ya 18%. Ikindi iyi nguzanyo itangwa mu gihe gito. Nta ngwate isabwa mu gihe iyo inguzanyo itarengeje miliyoni 5 Frw.
Ukeneye ibindi bisobanuro ushobora kugana Ishami rya Cogebanque rikwegereye ukuzuza ibisabwa cyangwa agahamagara umurongo wa Cogebanque utishyurwa 5050.
Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza. Banatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”), Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.




10:47 Alba yasizwe amasegonda umunani na Pierre Rolland uyoboye isiganwa.
– PIERRE ROLLAND YEGUKANYE AMANOTA Y’UMUSOZI WA KANE
10:45 Umufaransa Pierre Rolland wa B&B Hotels ni we wegukanye amanota y’umusozi wa kane atangiwe ku Murenge ku kilometero cya 65,4.
Yakurikiwe na Alba ndetse na Angel Ruiz Madrazo.
10:43 Pierre Rolland arabacitse agenda wenyine. Mukanya gato gashize isiganwa ryari riyobowe n’abakinnyi 14 ku kilometero cya 63.
10:40 Abakinnyi icyenda basohotse mu gikundi bakurikira Merchan, Eyob, Ewart, Geniez na Marchand. Abo ni Madrazo, Laurance, Main Kent, Mulueberhane, Hayter, Omer Goldstein, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Restrepo Jhonatan.
10:28 Abakinnyi batanu bayoboye isiganwa ubu ni Merchan, Eyob, Ewart, Geniez na Marchand. Basize igikundi kibakurikiye amasegonda 20.
– GENIEZ YEGUKANYE AMANOTA YA MBERE YA SPRINT
10:27 Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies ni we wegukanye amanota ya mbere ya sprint atangiwe kuri sitasiyo SP i Shyorongi.
Yakurikiwe na Eyob Metkel, Jesse Ewart na Alan Boileau.
10:25 Marchand, Eyob Metkel na Jesse Ewart bafashe batanu bari imbere mu gihe bari kwinjira muri Shyorongi. Ubu abayoboye isiganwa ni umunani.
10:19 Abakinnyi batanu ni bo bayoboye isiganwa rigeze ku kilometero cya 51 i Kanyinya. Lennert Teugels na Alexandre Geniez bafashe Nsengimana, Boileau na Merchan.
Aba bose basize igikundi amasegonda 28.
– NSENGIMANA YEGUKANYE AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATATU
10:15 Amanota y’umusozi wa gatatu atangiwe i Kanyinya yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite.
Yakurikiwe na Merchan, Alan Boileau na Alexandre Geniez.
10:13 Abasiganwa bageze i Kanyinya. Alan Boileau wa B&B Hotels asatiriye Nsengimana na Merchan bayoboye isiganwa.
10:10 Nsengimana Jean Bosco afashe Merchan ndetse amucaho. Arashaka kugenda wenyine.
– Amagare yahawe ikaze i Musanze mu Mujyi w’ubukerarugendo
Umujyi wa Musanze ni wo ugiye gusorezwamo Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Akarere ka Musanze bwahaye ikaze abasiganwa ku magare.
Bugira buti “Urukundo rw’Abanyamusanze n’igare ni ntagereranywa! Ejo twiteguye kongera gushyigikira @tour_du_Rwanda, ubwo agace kayo ka 5 kazaba kari gusorezwa i Musanze, ku Gicumbi cy’Ubukerarugendo.’’
Urukundo rw'Abanyamusanze n'igare ni ntagereranywa! Ejo twiteguye kongera gushyigikira @tour_du_Rwanda, ubwo agace kayo ka 5 kazaba kari gusorezwa i Musanze, ku Gicumbi cy'Ubukerarugendo. #TdRwanda22 https://t.co/NFGPYXD5U7
— Musanze District (@MusanzeDistrict) February 23, 2022
Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka karere.
Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,2 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.
Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose ndetse kari ku isonga mu dusurwa cyane na ba mukerarugendo bagenderera igihugu.
Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo.
Ibi byiyongeraho amashyamba ya cyimeza agizwe n’ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya ni yo atuma Akarere ka Musanze karangwa n’amahumbezi cyane ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Musanze inafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.
Abatemberera i Musanze banaryoherwa no gusura inyamaswa zirimo ingagi, imbogo, inyoni, inkima n’inkende, impongo….. zo mu misozi miremire.
Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, yashyizwemo ibikorwa remezo bitandukanye bigamije kwakira abasura ibyiza nyaburanga biyitatse. Byiganjemo inyubako z’amahoteli acumbikira abashyitsi n’ibindi bikorwa bituma banyurwa no kukagenderera.
Mu gukomeza kureshya abakerarugendo, i Musanze harateganywa no kubakwa ikiyaga cy’igikorano, aho bashobora gutemberera nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga.
Ibi bikorwa biri mu bizafasha Guverinoma y’u Rwanda kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017.





10:05 Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya mbere y’isiganwa yari 44,7 km/h.
10:03 Merchan agiye wenyine mu gihe abakinnyi bari kuzamuka ku Gitikinyoni ariko akurikiwe na Nsengimana Jean Bosco.
09:54 Nsengimana Jean Bosco yongeye gufatwa n’igikundi cy’abakinnyi 47 barimo Axel Laurance wambaye umwenda w’umuhondo. Abakinnyi bageze ku Gitikinyoni.
09:52 Igikundi kirimo Axel Laurance cyasizwe amasegonda umunani. Itsinda rindi rya kabiri ryasizwe umunota n’amasegonda 10 naho irya gatatu ryasizwe umunota n’amasegonda 45.
– NSENGIMANA YEGUKANYE AMANOTA Y’UMUSOZI WA KABIRI
09:51 Amanota y’umusozi wa kabiri atangiwe ku Ruyenzi ku kilometero cya 36,7 yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite akurikiwe na Angel Ruiz Madrazo wa Burgos.
– Agace ka Muhanga-Musanze gakunze guhira Abanyarwanda
Umunyamakuru wa RBA, Kayishema Tity Thierry, yabwiye IGIHE ko agace k’uyu munsi gashobora kwegukanwa n’Umunyarwanda.
Mu myaka yashize uduce twahagurukiye mu Karere ka Muhanga tugana i Musanze twegukanywe n’Abanyarwanda babiri barimo Ndayisenga Valens watwaye utwa 2013 na 2014 na Nsengimana Jean Bosco wabikoze mu 2015.
Ati “Mfite icyizere ku gace gasorezwa i Musanze. Icya mbere ni imiterere y’aka gace, iraha amahirwe Abanyarwanda. Ni agace bakoramo cyane. Mfite icyizere ko Abanyarwanda bazayitwara cyangwa bitakunda bakaza hafi.’’
– 09:49 Nsengimana Jean Bosco yongeye gutoroka bagenzi be mbere y’uko bagera ku Ruyenzi.
09:44 Itsinda ririmo Axel Laurance wambaye umwenda w’umuhondo ryafashe abarimo Nsengimana mu bayoboye isiganwa mu gihe hamaze gukorwa ibilometero 32.
– Tour du Rwanda yahagurukiye i Muhanga, umwe mu mijyi yunganira Kigali
Abakinnyi 79 basigaye muri Tour du Rwanda 2022 bahagurukiye mu Karere ka Muhanga, umwe mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali.
Ubuyobozi bw’aka karere bubinyujije kuri Twitter bwasabye abagatuye kwitwararika mu gihe amagare atambuka.
Bwagize buti ‘‘Ku munsi wayo wa 5, @tour_du_Rwanda izahagurukira mu Karere kacu. #Mbangukiramihigo mutegure gahunda zanyu muzirikana igihe n’aho amagare azanyura. Muzasusurutswe na #TdRwanda22 munazirikana ko #COVID19 ntaho yagiye, mukomeze kubahiriza ingamba zo kuyirinda. #TdRwanda22.’’
Ku munsi wayo wa 5, @tour_du_Rwanda izahagurukira mu Karere kacu.#Mbangukiramihigo mutegure gahunda zanyu muzirikana igihe n’aho amagare azanyura.
Muzasusurutswe na #TdRwanda22 munazirikana ko #COVID19 ntaho yagiye, mukomeze kubahiriza ingamba zo kuyirinda. #TdRwanda22 pic.twitter.com/KGqYDtoq2r
— MUHANGA District (@Muhangadis) February 23, 2022
Muhanga ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, utugari 63 n’imidugudu 331. Gafite ubuso bwa Km² 647.7, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 318.
Ukigera muri aka karere kashyizwe mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, usanganirwa n’inyubako ndende nshya zuzuye, izirimo kubakwa n’ibikorwaremezo nka gare, amabanki, amashuri, stade n’ibindi byerekana ko wageze mu mujyi.
Muri aka karere niho usanga icyicaro cy’umushinga ukomeye w’ikoranabuhanga wo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones. Hari kandi Basilika nto ya Kabgayi, ari nayo rukumbi u Rwanda rufite.
Akarere ka Muhanga gafite imirenge 12 ariyo Muhanga, Cyeza, Kibangu, Kiyumba, Mushishiro, Kabacuzi, Nyabinoni, Nyamabuye, Nyarusange, Rongi, Rugendabari na Shyogwe.
09:42 Nsengimana Jean Bosco afashwe n’itsinda rya mbere. Hari abakinnyi benshi bamaze gusohoka mu gikundi.
09:39 Nsengimana aracyayoboye isiganwa ndetse yashyizemo amasegonda 20. Akurikiwe n’itsinda ry’abantu bane barimo Alba, Boileau, Van Engelen na Omer Goldstein.
Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda atanu.
– AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE YEGUKANYWE NA NSENGIMANA
09:37 Amanota y’umusozi wa mbere atangiwe ku Kamonyi ku kilometero cya 23,8 yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite. Yari akurikiwe na Alba na Alan Boileau.
09:33 Nsengimana Jean Bosco ayoboye isiganwa wenyine ku kilometero cya 22. Yashyizemo amasegonda 20.
– Sempoma Félix yavuze ko bifuza gutsinda agace
Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi b’u Rwanda bari kwitwara.
Nyuma y’Agace ka Kane kakiniwe mu mihanda ya Kigali-Gicumbi, uyu mutoza yavuze ko yashimishijwe n’uko abakinnyi bitwaye.
Ati “Nkurikije uko abana bari gukina ni byiza. Uriya mwana wabaye umukinnyi uhatana cyane uyu munsi [ku wa Gatatu] ni bwo bwa mbere akinnye Tour du Rwanda ku myaka 19. Gutangirira mu isiganwa riteye ritya ni ibintu bigoye.’’
“Ni icyizere biduhereza, tuzakomeza kwegera imbere. Dufite icyizere cyo kwegukana stage kuko utagifite ntacyo wageraho.’’
– Amakipe ari gukina uyu munsi ni 18
Mu gihe Tour du Rwanda 2022 yatangiranye amakipe 19 ku Cyumweru, ubu hasigayemo abakinnyi 79 bo mu makipe 18.





09:29 Amatsinda abiri ayoboye isiganwa ari kugendera hamwe.
09:27 Itsinda ririmo Axel Laurance wambaye umwenda w’umuhondo ryasizwe amasegonda 13 naho igikundi gisigwa amasegonda 45.
09:27 Abakinnyi bane bayoboye isiganwa ni Alexandre Geniez (TotalEnergies), Iradukunda Emmanuel (Team Rwanda), E. Goldstein (Israel Premier Tech) na Andre Drege wa Team Coop.
09:22 Igikundi gicitsemo ibice byinshi. Axel Laurance wambaye umwenda w’umuhondo ari mu itsinda riri imbere.
Hagati aho hari abakinnyi bane bagiye ku kilometero cya 13 (batangiye kwinjira muri Kamonyi).
09:18 Igikundi cyongeye kuyobora isiganwa
09:10 Hari itsinda rihise ryitandukanya n’igikundi. Abakinnyi 15 ni bo biyomoye ku bandi kugira ngo bayobore isiganwa.
09:06 Abakinnyi bane bari bashatse gutoroka abandi ariko bahise bagarurwa mu gikundi.
– 09:03 Isiganwa nyakuri riratangiye
Abakinnyi bagiye gukora intera y’ibilometero 129,9 kugera i Musanze.
– Abanyarwanda batatu bambaye imyambaro yihariye mu isiganwa
Umufaransa Axel Laurance wa B&B Hotels ni we wambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kwitwara neza i Gicumbi ku wa Gatatu nubwo hatsinze Main Kent wa ProTouch.
Mu isiganwa ry’uyu munsi, Abanyarwanda batatu bambaye imyambaro yihariye ni Mugisha Samuel wa ProTouch wambaye uw’urusha abandi guterera imisozi utangwa na Cogebanque.
Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda yambaye umwenda w’uwagaragaje guhangana kurusha abandi mu gihe Muhoza Eric wa Team Rwanda yambaye umwambaro w’Umunyarwanda uhagaze neza mu isiganwa kuko ari ku mwanya wa 13 ku rutonde rusange.
– 09:00 Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022 karatangijwe. Abakinnyi bagiye gukora intera ya kilometero 1,6 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe bageze kuri Paroisse.
– 08:40 Abakinnyi bamaze kugera ahatangirira isiganwa
Abakinnyi b’amakipe atandukanye bose bamaze kugera imbere ya Gare ya Muhanga aho isiganwa riza guhagurukira mu minota 30 iri imbere.
Kuri ubu, buri kipe iri kwiyereka abaje kureba isiganwa i Muhanga.


























– I Musanze hakunze guhira Abanyarwanda
Nta Munyarwanda uregukana agace ka Tour du Rwanda kasorejwe i Musanze kavuye i Muhanga.
Gusa, Abanyarwanda batwaye uduce tune muri 10 twasorejwe i Musanze [bahagurukiye i Rwamagana, Kigali cyangwa i Rubavu].
Mu 2021, Umufaransa Ferron Valentin yatsindiye i Musanze bavuye i Kigali, Manizabayo Eric Karadiyo aba uwa gatatu.
Mu 2020, Restrepo Jhonatan yatsinze bavuye i Rubavu ariko ni agace karikayobowe igihe kirekire na Byukusenge Patrick kugeza bageze mu Kizungu i Musanze.
– Umujyi wa Muhanga n’uwa Musanze muri Tour du Rwanda
Ni ku nshuro ya karindwi Umujyi wa Muhanga uhagurukiyemo agace ka Tour du Rwanda kuva mu Ugushyingo 2012.
Ni ku nshuro ya 11 Umujyi wa Musanze ugiye gusorezwamo agace ka Tour du Rwanda kuva mu 2012.
Ni ubwa gatatu hakinwe agace kahagurukiye i Muhanga kagasorezwa i Musanze muri Tour du Rwanda. Ubusanzwe kacaga muri Ngororero, ariko kuri ubu abasiganwa baraca i Kigali kuko umuhanda wo mu Burengerazuba wangijwe n’imvura.
– Imiterere y’Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022
Abasiganwa barakora intera y’ibilometero 129,9 bahagurukiye i Muhanga kuri gare berekeza i Musanze, ariko banyuze i Kigali.
Barabanza gukora intera ya kilometero 1,6 bitabarwa kugeza bageze kuri Paroisse aho batangira gusiganwa byeruye.
Muri uyu muhanda wose, amanota yo kuzamuka aratangwa inshuro esheshatu zirimo ku Kamonyi, ku Ruyenzi, i Kanyinya, ku Murenge, Kivuruga n’i Musanze.
Amanota ya sprint aratangwa inshuro ebyiri zirimo kuri Sitasiyo SP i Shyorongi no kuri Nyirangarama.
– Inzira z’agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2022
I Muhanga [gare]- Kamonyi- Ruyenzi- Kanyinya- Shyorongi- Nyirangarama- Kivuruga- Musanze [imbere y’isoko].
– Ikaze mu isiganwa
Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, ryakomeje kuri uyu wa Kane hakinwa umunsi waryo wa gatanu, mu gace gahaguruka i Muhanga kuri gare kerekeza mu Karere ka Musanze, ku ntera y’ibilometero 129,9.
- Etape 5: Muhanga [kuri gare] – Musanze [imbere y’isoko]
- Intera: Ibilometero 129,9.
- Isaha yo guhaguruka: 09:00
- Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:13 na 12:22.
Dukomeje Icyumweru cy’ibirori by’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda kandi twongeye kubifuriza kuryoherwa n’iyi minsi umunani y’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ riri gukinwa ku nshuro ya 14.
Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

















Amafoto: Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin
Video: Amahoro Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!