00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alan Boileau yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 26 February 2022 saa 09:05
Yasuwe :

Umufaransa Alan Boileau ukinira B&B Hotels KTM yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gusatira mu kilometero cya nyuma agatanga abandi kuri Mont Kigali, aho uyu munsi hakozwe intera y’ibilometero 152,6 byahagurukuye i Nyamirambo, isiganwa rikanyura i Gicumbi.

  • Etape 7: Nyamirambo – Mont Kigali [Norvège]
  • Intera: Ibilometero 152,6.
  • Isaha yo guhaguruka: 09:00
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:55 na 13:06.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

UKO ABAKINNYI BAHEMBWE:

 Umukinnyi wegukanye Agace ka Karindwi ka Kigali [Nyamirambo]- Mont Kigali: Alan Boileau [B&B Hotels]

 Umukinnyi wambaye umwenda w’umuhondo: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

 Umukinnyi uhiga abandi mu kuzamuka imisozi wahembwe na Cogebanque: Nsengimana Jean Bosco [Benediction Ignite]

 Umukinnyi wahize abandi mu kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Pierre Rolland [B&B Hotels KTM]

 Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance Ltd: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

 Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

 Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Omer Goldstein [Israel Premier Tech]

 Ikipe yitwaye neza kurusha izindi: Bike Aid

 Umunyarwanda uhagaze neza mu isiganwa uhembwa na Forzza Bet: Manizabayo Eric [Benediction Ignite]

  Natnael Tesfazion agumanye umwambaro w’umuhondo
Uyu Munya-Eritrea ukinira Drone Hopper agumanye umwambaro w’umuhondo yafashe nyuma y’Agace ka Gatandatu.

Kuri ubu ayoboye Tour du Rwanda 2022 n’amasaha 21, iminota 15 n’amasegonda 25 mu gihe hasigaye agace ka nyuma kareshya n’ibilometero 75,3 kazakinirwa mu mihanda y’i Kigali ku Cyumweru.

Anatolii Budiak wa kabiri arushwa amasegonda 28 mu gihe Umunyarwanda uza hafi ari Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa 10 arushwa iminota ibiri n’amasegonda 35.

  12:57: Intsinzi ya Alan Boileau kuri Mont Kigali

Umufaransa Alan Boileau ukinira B&B Hotels KTM yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gutanga abandi kuri Mont Kigali.

Yakoresheje amasaha atatu, iminota 41 n’amasegonda 20 aho yasize amasegonda atatu Omar Goldstein [Israel Premier Tech] wabaye uwa kabiri.

Natnael Tesfazion abaye uwa gatanu yasizwe amasegonda 52 mu gihe Manizabayo Eric abaye uwa munani yasizwe umunota n’amasegonda 12.

12:57 Alan Boileau anyuze kuri Marchand ndetse ahita asatira Goldstein.

12:54 Natnael Tesfazion yasizwe umunota n’amasegonda 10.

12:53 Goldstein ageze mu kilometero cya nyuma. Ubu harimo amasegonda 27 y’ikinyuranyo hagati ye n’abamukurikiye.

12:51 Goldstein yinjiye mu bilometero bibiri bya nyuma. Yashyizemo amasegonda 22 hagati ye na babiri: Boileau na Marchand bamukurikiye.

12:48 Isiganwa rigeze mu bilometero bitatu bya nyuma. Goldstein yashyizemo amasegonda 19 hagati ye na batatu bamukurikiye.

12:46 Goldstein yashyizemo amasegonda 17 mu gihe ageze mu bilometero bine bya nyuma.

  Prime Insurance yegereje Abaturarwanda serivisi z’ubwishingizi bw’ubuvuzi

Sosiyete y’Ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, iri mu bigo biri kugendana na Tour du Rwanda 2022.

Muri serivisi yabegereje harimo ubwishingizi bw’ubuvuzi no gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha impanuka.

Ikoranabuhanga rya Prime ryakemuye ibibazo bitandukanye kuko ubu ukoze impanuka aho yaba ari hose abimenyekanisha bitamusabye kuhava anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y’impanuka yakoze.

Iyo amaze gukora ibyo, Prime Insurance imuha urupapuro ajyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya ‘QR Code’ rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.

Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa Prime Insurance bureba abantu bose, buri mu byiciro bibiri by’ingenzi ari byo Imena na Isonga.

Abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’amakoperative biri mu yitwa ISONGA mu gihe ibigo binini birimo ibya leta n’iby’abikorera bibarizwa mu cyiciro cy’IMENA.

12:45 Goldstein aracyagenda wenyine aho yasize metero 100 batatu bamukurikiye ari bo Ourselin, Marchand na Boileau.

  12:43 Isiganwa ryinjiye mu bilometero bitanu bya nyuma. Abasiganwa bagiye kugera i Karama.

12:42 Pierre Rolland aratakaye. Ni undi mukinnyi uvuye mu bayoboye nyuma ya Niyonkuru na Kessler.

12:41 Abakinnyi bayoboye isiganwa bari gutambika bagana kuri Ruliba. Goldstein asize Drege Andre bayoboranye isiganwa.

12:38 Van Breussegem atakaye mu gihe abandi bari kumanuka ku Gitikinyoni.

  12:36 Abasiganwa binjiye mu bilometero 10 bya nyuma. Bari kumanuka ku Gitikinyoni hagati mu musozi.

  12:29: Kapiteni wa Team Rwanda avuye mu irushanwa
Uhiriwe Byiza Renus avuye mu irushanwa. Uyu mukinnyi yari yabaye muri batatu ba nyuma mu Gace ka Gatandatu kasorejwe kuri Kigali Convention Centre ku wa Gatanu.

Mu 2021, na bwo Uhiriwe Byiza Renus ntiyasoje isiganwa kuko yavuyemo bakina agace ka nyuma. Umunsi umwe mbere yaho yari uwa nyuma ku rutonde rusange.

12:26 Abasiganwa binjiye mu bilometero 20 bya nyuma. Bageze i Shyorongi. Ubu harimo intera y’umunota n’amasegonda 55.

12:25 Hamaze gukorwa ibilometero 125. Ubu intera ni iminota ibiri n’amasegonda abiri hagati y’abayoboye n’igikundi.

MySol yongeye kwegereza abaturarwanda imirasire y’izuba

MySol, Sosiyete itanga ingufu z’umuriro w’imirasire y’izuba, iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2022, iri gukinwa ku nshuro ya 14 kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.

MySol iri mu bigo byariherekeje ndetse yegereje Abaturarwanda serivisi yiswe “Isanzure” ifasha buri wese gucana umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Isanzure ni serivisi yagutse aho buri muturarwanda wese ashobora kuyibonamo yaba ari ufite igorofa, restaurant, inzu nini z’ubucuruzi ndetse na hotel.

MySol ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu aho yageze mu turere 15 n’Umujyi wa Kigali; inafite intego yo kwagura mu tundi duce ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.

12:19 Niyonkuru afashwe mbere y’uko bagera i Shyorongi ku kilometero 125. Ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi 10.

12:16 Niyonkuru yashyizemo amasegonda make imbere.

 Niyonkuru yegukanye amanota y’umusozi wa kabiri

Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda yegukanye amanota atangiwe i Gako.

Yakurikiwe na Marchand, Ourselin na Omer Goldstein.

12:14 Niyonkuru Samuel asatiriye mbere y’uko basoza kuzamuka i Gako.

12:07 Abakinnyi bari imbere bari kuzamuka ku Kirenge. Marchand yatangiye gukorwa no kujyana n’abandi.

  Pierre Rolland arahabwa amahirwe yo kwegukana aka gace

Umunyamakuru wa Radio/Tv1, Kanyamahanga Jean Claude, yabwiye IGIHE ko urebye imiterere y’aka gace, aha amahirwe Umufaransa Pierre Rolland ko ashobora kukegukana.

Ati “Ni umukinnyi uzi kuzamuka cyane kandi ari mu bayoboye isiganwa ry’uyu munsi. Ikindi kimuha amahirwe ni uko afite inararibonye ryamufasha kugera ku musozi wa Mont Kigali ari imbere.’’

Uyu Mufaransa ukinira B&B Hotels ni we wegukanye agace nk’aka mu mwaka ushize wa 2021. Kari aka Gatandatu kahagurukiye kuri Kigali Convention Centre abasiganwa berekeza Mont Kigali banyuze mu Karere ka Gicumbi.

Aka gace kareshyaga n’ibilometero 152.6 nk’uko bimeze muri uyu mwaka. Icyo gihe Pierre Rolland yakoresheje 3h46’03”, yakurikiwe na Alexis ukinira Total Direct Energie yarushije amasegonda 50.

 Ubwo abakinnyi bari mu musozi wa Tetero

11:56 Abasiganwa bageze i Muhondo. Ubu intera ni iminota ibiri n’amasegonda 22.

 Cogebanque yegereje abakunzi b’amagare Internet Banking, uburyo buborohereza kubona serivisi z’imari

Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda aho inagenda isobanurira abakunzi b’amagare serivisi z’imari zaborohereza ubuzima.

Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z’imari hafi yabo.

Cogebanque nk’imwe muri banki zigendana n’ibigezweho na yo imaze igihe kitari gito yorohereje abayigana kubona serivisi zitandukanye z’imari bakoresheje internet.

Ni uburyo bwiswe Internet Banking bwatangijwe mu 2017 hagamijwe gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho baba bari hose kandi batavunitse.

Hari hanagamijwe kugendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho ryifashishwa mu ihererekanywa ry’amafaranga nk’uburyo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2022. Ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi.

Internet Banking ni uburyo bworohereza abagana Cogebanque kubona serivisi z’imari
Ukoresha Internet Banking yoroherwa no kwishyura ibirimo imishahara bitamusabye kujya kuri banki
Cogebanque yatangije Internet Banking mu 2017 mu gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho bari hose
Internet Banking ituma abayikoresha badatakaza umwanya kuko batongera gutonda imirongo cyangwa ngo bakore ingendo bagiye ku ishami rya banki

10:47 Abasiganwa bageze Mukobo. Intera ntihinduka, ubu haracyarimo iminota ibiri n’amasegonda 30.

 Amanota ya Sprint ya kabiri yegukanywe na Pierre Rolland

Umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels KTM yegukanye amanota ya sprint ya kabiri atangiwe kuri Nyirangarama. Yakurikiwe na Ourselin na Granigan.

 Ubwo abakinnyi bageraga i Gicumbi mu Mujyi

11:27 Abasiganwa bari kumanuka umusozi wa Tetero. Ubu bageze ku kilometero cya 92, ab’imbere bashyizemo iminota ibiri n’amasegonda 30.

11:18 Igikundi cyasizwe iminota ibiri n’amasegonda 20 ku kilometero cya 81, kiyobowe n’Ikipe ya Drone Hopper ya Natnael Tesfazion wambaye umwambaro w’umuhondo.

11:15 Abasiganwa basatiriye umusozi wa Tetero bagiye kumanuka. Ubu intera ingana n’umunota umwe n’amasegonda 55.

11:11 Ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi 10 barimo Kessler, Ourselin, Marchand, Boileau, Granigan, O.Goldstein, Drege, Rolland, Niyonkuru na Van Breussegem.

Bashyizemo umunota n’amasegonda atatu hagati yabo n’igikundi. Ubu bari ku kilometero cya 74.

 Abarimo Nsengimana Jean Bosco na Karadiyo bakomeje guhatana

11:01 Pierre Rolland aracomotse ngo ayoboye isiganwa aho bageze i Kaguriro, ariko ahise akurikirwa na Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda.

Ubu isiganwa riyobowe n’abakinnyi babiri bashyizemo intera y’amasegonda 15 ku kilometero cya 70.

10:55 Abakinnyi barindwi bafashe batatu bayoboye isiganwa. Ubu ni 10 bayoboye isiganwa. Boileau, Eyob, Ormiston, Geniez, Main, Ewart na Teugels ni bo basatiriye.

10:50 Natnael Tesfazion wambaye umwambaro w’umuhondo agerageje gusohoka mu gikundi kugira ngo ajyane n’abacomotse. Goldstein, Dujardin na Nilsson-Julien bari kugendera hamwe inyuma y’itsinda riyoboye isiganwa.

Igikundi cyasizwe amasegonda 15.

10:48 Abasiganwa bageze munsi ya Stade ya Byumba. Omer Goldstein, Sandy Dujardin na Nilsson- Julien bavuye mu itsinda riyoboye isiganwa.

10:40 Igikundi kiri kugenda gisatira itsinda ry’abakinnyi bayoboye. Ubu harimo amasegonda 20 gusa.

 Madrazo yegukanye amanota y’umusozi wa mbere

Umunya-Espagne Madrazo Angel Ruiz ukinira Burgos BH yegukanye amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe i Gicumbi i Kageyo.

Yakurikiwe na Mulueberhane, Mugisha Moise na MacKellar.

 Ubwo abakinnyi bageraga muri Gicumbi:

10:48 Nsegimana Jean Bosco afashe itsinda riyoboye. Ubu ni abakinnyi 15 bari imbere. Kagimu na Goeman basigaye.

Abakinnyi bayoboye ni: MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha, Madrazo, O.Goldstein, Mulueberhane, Nilsson-Julien, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Dujardin, Maatougui na Nsengimana.

Igikundi cyasizwe amasegonda 29.

10:27 Nsengimana Jean Bosco avuye mu gikundi akurikira abayoboye isiganwa.

10:23 Bari kuzamuka mu Rukomo. E.Goldstein na Drege Andre bavuye mu bayoboye isiganwa. Ubu harimo amasegonda 27 ku gikundi kiri inyuma.

10:19 Mulueberhane ari mu itsinda rifashe abari bayoboye isiganwa. Ubu ni 18 bari imbere.

Abagize itsinda riyoboye isiganwa ni: MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha, Madrazo, O.Goldstein, Mulueberhane, Knolle, Nilsson-Julien, Goeman, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Ross, McGill, Kagimu, Dujardin na Sabbahi.

10:17 Abakinnyi barindwi bari inyuma y’abayoboye isiganwa ni: MacKellar, Byukusenge, Uhiriwe, Main, Holler, Alba na Marchand. Abayoboye isiganwa babasizeho amasegonda 27.

10:12 Habaye kwihuza no kugendera hamwe kw’amatsinda abiri ari inyuma y’abayoboye isiganwa.

10:09 Abasiganwa bageze i Kadobogo urenze ku Gasumo. 10 bayoboye isiganwa bashyizemo amasegonda 46 hagati yabo na babiri: Rolland na Geniez babakurikiye.

10:07 Hongeye kubaho gushaka gucomoka kwa Pierre Rolland na none, ariko kurii iyi nshuro ajyanye na Alexandre Geniez wa TotalEnergies.

09:59 Bageze i Mwange: Pierre Rolland na Omer Goldstein basohotse mu gikundi. Basizwe amasegonda 58 n’itsinda riyoboye. Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 16.

09:51 Abakinnyi bayoboye isiganwa bageze ku Idigiri. Sabbahi yatakaye, isiganwa riyobowe n’abakinnyi 10 bashyizemo umunota hagati yabo n’igikundi,

 Dujardin yegukanye amanota ya sprint ya mbere

Amanota ya Sprint ya mbere atangiwe kuri Sitasiyo SP y’i Gaseke yegukanywe na Sandy Dujardin ukinira TotalEnergies.

Akurikiwe na Sabbahi na McGill.

09:50 Abakinnyi bayoboye isiganwa ni: Knolle, Nilsson-Julien, Goeman, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Ross, McGill, Kagimu, Dujardin, Sabbahi.

09:45 Abakinnyi 11 ni bo bayoboye ubu. Bashyizemo amasegonda 10 hagati yabo n’igikundi kibakurikiye.

09:43 Abasiganwa bageze Cyamutara. Abakinnyi umunani ni bo bayoboye isiganwa.

09:34 Igikundi gifashe abakinnyi batatu bari bayoboye isiganwa.

09:33 Abakinnyi batatu bacomotse mu bandi baragenda mu gihe isiganwa rigeze ku kilometero cya 15.

09:27 Abakinnyi bose bongeye kugendera hamwe aho bagiye kugera i Marenge.

 Andi mafoto ya mbere y’uko abakinnyi bahaguruka

09:26 Itsinda riyoboye igikundi ryafashe abakinnyi bari bacomotse.

09:24 Abakinnyi batandatu bayoboye isiganwa ni Bendixen (Team Coop), Uhiriwe Byiza Renus (Rwanda), Stockman (Saris), Nilsson- Julien (GBR), Pierre Rolland (B*B Hotels) na Niyonkuru wa Team Rwanda.

09:21 Ku kilometero cya kane, abakinnyi batandatu bayoboye isiganwa bashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda atandatu hagati yabo n’igikundi.

09:20 Abakinnyi batandatu bacomotse mu gikundi bagenda bonyine. Abasiganwa bamaze gukora ibilometero bibiri.

 09:15: Isiganwa nyakuri riratangiye

Abakinnyi bageze kuri Sitasiyo SP mu Gatsata ahagiye gutangira kubarirwa ibihe.

Bagiye gukora intera y’ibilometero 152,5 bisorezwa kuri Mont Kigali nyuma yo kunyura i Gicumbi.

  09:00 Isiganwa ry’Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022 riratangijwe.

Abakinnyi bagiye gukora ibilometero 5,9 mbere y’uko ibihe bitangira kubarirwa i Nyabugogo [ugana mu Gatsata].

  08:40 Abakinnyi bamaze kugera ahatangirira isiganwa

Abakinnyi b’amakipe atandukanye bose bamaze kugera i Nyamirambo ku Ntwari aho isiganwa riza guhagurukira mu minota 20 iri imbere.

 Abanyarwanda batatu bari mu bakinnyi bambaye imyenda yihariye

Umunya-Eritrea Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper ni we wambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kuwambura Angel Ruiz Madrazo.

Mu isiganwa ry’uyu munsi, Abanyarwanda bambaye imyambaro yihariye ni Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite wambaye uw’urusha abandi guterera imisozi utangwa na Cogebanque.

Manizabayo Eric wa Benediction Ignite yambaye umwambaro w’Umunyarwanda uhagaze neza mu isiganwa kuko ari ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange aho arushwa iminota ibiri n’amasegonda 15.

Undi Munyarwanda wambaye umwenda wihariye ni Mugisha Moïse [wa ProTouch] wambitswe umwenda w’umukinnyi wahatanye kurusha abandi.

  Umujyi wa Kigali muri Tour du Rwanda

Ni ku nshuro ya 52 Umujyi wa Kigali uhagurukiyemo agace ka Tour du Rwanda kuva mu Ugushyingo 2009.

Ni ku nshuro ya 41 Umujyi wa Kigali ugiye gusorezwamo agace ka Tour du Rwanda kuva mu 2009.

Ni ubwa kabiri hakinwa agace kahagurukiye i Kigali kagasorezwa Mont- Kigali ariko kanyuze i Gicumbi muri Tour du Rwanda.

Mu 2021 hatsinze Pierre Rolland wa B&B Hotels n’ubundi witabiriye irushanwa ry’uyu mwaka.

  Imiterere y’Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022

Abasiganwa barakora intera y’ibilometero 152,6 bahagurukiye imbere y’Ishuri ryo Ku Ntwari i Nyamirambo berekeza i Gicumbi, ariko banyuze kuri Tapis Rouge.

Barabanza gukora intera ya kilometero 5,6 zitabarwa kuko ibihe biratangira kubarwa bageze kuri Sitasiyo SP i Nyabugogo.

Muri uyu muhanda wose, amanota yo kuzamuka aratangwa inshuro eshatu zirimo i Gicumbi mu Mujyi, i Gako no kuri Mont Kigali.

Amanota ya sprint aratangwa inshuro ebyiri zirimo kuri Sitasiyo SP iri ku Gaseke n’iya Nyirangarama.

  Inzira z’Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022

Ecole Primaire Ku Ntwari- Tapis Rouge- Kimisagara- Nyabugogo- Gatsata- Karuruma- Nyacyonga- Rukomo- Gicumbi- Base- Nyirangarama- Rulindo- Ku Kirenge- Shyorongi- Ruliba- Norvège- Mont Kigali.

 Ikaze mu isiganwa

Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, ryakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi waryo wa karindwi, mu gace gahaguruka i Nyamirambo [ku Ishuri ryo Ku Ntwari] kagasorezwa kuri Mont Kigali [ahazwi nka Norvège] ariko kanyuze i Gicumbi, ku ntera y’ibilometero 152,6.

  • Etape 7: Nyamirambo – Mont Kigali [Norvège]
  • Intera: Ibilometero 152,6.
  • Isaha yo guhaguruka: 09:00
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:55 na 13:06.

Dukomeje Icyumweru cy’ibirori by’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda kandi twongeye kubifuriza kuryoherwa n’iyi minsi umunani y’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ riri gukinwa ku nshuro ya 14.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Yuhi Irakiza Augustin

Video: Amahoro Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .