Maria Belen Perez Maurice w’imyaka 36, yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, ubwo yari amaze gutsindwa n’Umunya-Hongria Anna Marton kuri 15-12 muri Fencing.
Mu gihe yasubizaga, umutoza we, Lucas Guillermo Saucedo, yahise ahagera, amwereka urupapuro rwandikishijeho ikaramu n’intoki mu rurimi rwa Espagne, agira ati “Wakwemera kumbera umugore?”
Amashusho yasakajwe kuri internet agaragaza Maria Belen Perez Maurice ahindukira, akareba ubwo butumwa, agasakuza mbere yo kwemera ubusabe bw’inshuti ye bamaranye imyaka 17, yari yapfukamye ubwo yabimusabaga. Bombi bahita bahoberana ndetse bagasomana.
Aganira n’itangazamakuru, Maria Belen Perez Maurice yagize ati “[Abanyamakuru] bambwiye ngo mpindukire, kandi yari afite ibaruwa. Nahise nibagirwa buri kimwe. Nikanze nti ‘Mana yanjye’”.
Yakomeje agira ati “Turishimye. Turi inshuti zibanye neza. Birumvikana, hari igihe dushwana, ariko turishimirana. Turakundana cyane kandi turashaka kumara ubuzima bwacu hamwe.”
Umutoza we, Lucas Guillermo Saucedo, yavuze ko yigeze gusaba uyu mukobwa ko bashyingiranwa ubwo bari muri Shampiyona y’Isi ya Fencing yabereye i Paris mu 2010, ariko undi amubwira ko akiri muto.
Yagize ati “Ndamukunda, ubwo yatsindwaga (na Marton), yababaye cyane, numvaga ko kumusaba ko twabana byahindura imitekerereze ye. Nahise nandika ku rupapuro ako kanya. Iyo atsinda, oya, nari kuzategereza ikindi gihe.”
Perez Maurice watwaye umudali wa Zahabu muri Shampiyona ya Fencing yahuje ibihugu byo ku migabane yombi ya Amerika mu 2014, yitabiriye Imikino Olempike ya Londres mu 2012 n’iya Rio mu 2016.
Andi mafoto ya Maria Belen Perez Maurice
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!