Kuruma umudali ni ifoto ikunze kugaruka kenshi ku bakinnyi begukanye intsinzi mu Mikino Olempike.
Gusa, Meya wa Nagoya, Takashi Kawamura, yavugishije benshi ubwo yarumaga umudali wegukanywe Miu Goto ukina Softball mu cyumweru gishize.
Mu muhango werekanwaga kuri televiziyo, Takashi Kawamura yagaragaye akuramo agapfukamunwa, aruma uwo mudali, ibintu benshi banenze bavuga ko nta suku irimo ndetse bikaba byarakozwe mu gihe ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera mu Buyapani.
Umwe mu bayobozi bo mu Mujyi wa Nagoya, yatangarije CNN ko bakiriye ubusabe busaga 8000 bugaragaza ko butishimiye imyitwarire ya Kawamura. Yongeyeho ko bwinshi muri ubwo butumwa bwasabaga uwo muyobozi kwegura.
Mu itangazo bashyize hanze ku wa Kane, abateguye Imikino ya Tokyo 2020 bavuze ko bazaha Goto umudali wo gusimbura uwo yari yarahawe nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Bagize bati “Ku bufasha bwa Komite Olempike Mpuzamahanga ndetse bijyanye n’ubushake bw’umukinnyi, umudali wa Goto uzasimbuzwa umushya.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, Kawamura, yasabye imbabazi ko yangije agaciro k’uyu mudali wa Zahabu ndetse yasabye ko yakwishyura uzawusimbura mu mafaranga ye bwite. Yongeye ko yandikiye Goto n’Ishyirahamwe rya Softball mu Buyapani asaba imbabazi.
Ikipe y’u Buyapani ya Softball yakinagamo Goto mu Mikino Olempike, yatwaye umudali wa Zahabu itsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika amanota 2-0 ku wa 27 Nyakanga 2021.
Kuva i Tokyo hatangiye kubera Imikino Olempike ya 2020 ku wa 23 Nyakanga, ubwandu bwinshi bwa COVID-19 bwari kuri 1128 mu gihe yasojwe ku wa 4 Kanama bugeze kuri 5042.
Kuri ubu, u Buyapani bumaze kugeza abarwayi ba COVID-19 basaga miliyoni imwe mu gihe abishwe n’iki cyorezo basaga ibihumbi 15 nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!