Nyuma y’uko bombi bananiwe gusimbuka metero 2,39 ubugira gatatu, bakomeje kunganya ndetse bajya mu biganiro na Komiseri w’Imikino Olempike, wabanje kubasaba gusimbuka inshuro imwe igaragaza utsinda.
Umunya-Qatar Mutaz Essa Barshim yamubajije ati “Ese ntabwo twabona zahabu ebyiri?”
Komiseri yamusubije agira ati “Birashoboka niba mubyemeje”. Mbere y’uko asoza kuvuga, Barshim yahise aha ikiganza Tamberi, bemeranya gusangira umudali wa zahabu ndetse barahoberana.
Aba bagabo bombi bari bitwaye neza mu gusimbuka metero 2,37, ariko bombi bananirwa guca agahigo ko gusimbuka metero 2,39 mu Mikino Olempike.
Maksim Nedasekau wo muri Belarus, yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu, aho na we yasimbutse 2,37.
Barshim w’imyaka 30, yatwaye umudali wa Feza mu Mikino Olempike yabereye i Rio de Janeiro mu 2016 ndetse yari kuri ‘podium’ i Londres mu 2012 ubwo yabaga uwa gatatu.
Yatwaye kandi umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi yabereye iwabo muri Qatar mu 2019 nyuma yo gutwara undi mu 2017.
Ni uwa kabiri umaze gusimbuka urukiramende rurerure kurusha abandi ku Isi, aho yigeze gusimbuka metero 2,43 mu gihe Javier Sotomayor afite agahigo ko gusimbuka metero 2,45 mu 1993.
Gusangira umudali mu mikino ngoraramubiri muri Olempike, byaherukaga kubaho mu 1912.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!