Fethi Nourine w’imyaka 30, yagombaga guhura n’Umunya-Sudani Mohamed Abdalrasool mu murwano we wa mbere mu bagabo bafite ibilo 73 ndetse gutsinda kwe byari kumuhesha guhura n’Umunya-Israel, Tohar Butbul, mu ijonjora rikurikiraho.
Nourine yavuze ko mu bijyanye na politiki ashyigikiye Abanya-Palestine mu ntambara bahuriramo n’Abanya-Israel bityo atari gukinana na Butbul.
Icyo gihe, Komite Olempike ya Algeria yahise isaba ko uburenganzira Nourine n’umutoza we Amar Benikhlef bahawe bitabira Imikino Olempike ya Tokyo 2020 buteshwa agaciro, bahita boherezwa mu rugo.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Judo ryari ryahagaritse Nourine na Benikhlef by’agateganyo rivuga ko bakoresheje imikino nk’uburyo bw’imyigaragambyo no gushyigikira gahunda za politiki n’amadini kandi binyuranyije n’amategeko ngengamyitwarire yaryo.
Kuri ubu, bahagaritswe mu bikorwa byose bya IJF kugeza ku wa 23 Nyakanga 2031, ariko bemerewe kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS).
Si ubwa mbere Nourine yari yikuye mu irushanwa ngo adahura n’Umunya-Israel. Yabikoze mu 2019 muri Shampiyona y’Isi kubera impamvu nk’iziheruka.
Intambara hagati ya Israel na Palestine imaze imyaka myinshi ndetse haherutse kubaho gushyamirana gukomeye kwavuyemo gutana mu mitwe mu gace ka Jerusalem karwanirwa n’ibihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!