00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi wa kane: Amazina akomeye yatangiye kuva mu marushanwa, bamwe bakora amateka i Tokyo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 July 2021 saa 10:44
Yasuwe :

Kuva mu marushanwa y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020 kw’amazina akomeye arimo Simone Biles na Naomi Osaka, biri mu byaranze umunsi wa kane wasize u Buyapani bukomeje kuyobora urutonde rw’ibihugu bimaze kwegukana imidali myinshi aho bufite 10 ya Zahabu.

Simone Biles wari mu Ikipe ya Gymnastic ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikuye mu irushanwa nyuma yo kumva atameze neza ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Kabiri mu cyiciro cy’abagore.

Uyu mugore w’imyaka 24, yavuye mu nzu y’imikino amaze gukora amanota 13,76, akaba ari macye yagize mu Mikino Olempike yitabiriye, aho yari yatwaye umudali w’Umuringa i Rio mu 2016.

Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahabwaga amahirwe yo kwegukana umudali wa Zahabu muri iki cyiciro, gusimbuzwa na Jordan Chiles kwa Biles, byagabanyije amahirwe ndetse birangira umwanya wa mbere utwawe n’Abarusiya mu gihe Abongereza babaye aba gatatu.

Gutungurana gukomeye kwabaye kuri uyu munsi wa Kane ni isezererwa ry’Umuyapanikazi Naomi Osaka watsinzwe n’Umunya-Repubulika ya Tchèque Marketa Vondrousova 6-1 na 6-4 mu ijonjora rya gatatu muri Tennis.

Amateka yanditswe i Tokyo kuri uyu wa Kabiri

Amateka yakozwe ku bibuga no mu mazi y’i Tokyo kuri uyu wa Kabiri.

Bermuda yabonye umudali wa mbere mu Mikino Olempike nyuma y’intsinzi ya Flora Duffy wegukanye umudali wa Zahabu muri Triathlon.

Bermuda ituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 63, yabaye igihugu gito cyane kurusha ibindi cyegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike.

Leta ya Alaska muri Amerika na yo yegukanye umudali wa Zahabu wa mbere, iwukesha Lydia Jacoby w’imyaka 17, wabaye uwa mbere mu koga makeri muri metero 100.

Uyu musore w’ingimbi, yakoresheje umunota umwe, amasegonda ane n’ibice 95, atsinda Umunyafurika y’Epfo Tatjana Schoenmaker na Lilly King wari wabaye uwa mbere i Rio mu 2016.

Umudali wa mbere watanzwe muri ‘Surfing’ iri gukinwa bwa mbere mu Mikino Olempike, wegukanywe n’Umunya-Brésil Italo Ferreira mu bagabo, atsinze Umuyapani Kanoa Igarashi mu gihe mu bagore, watwawe n’Umunyamerikakazi Carissa Moore.

Isabell Werth w’imyaka 52, yabaye umukinnyi wa gatatu wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike itandatu itandukanye, ni nyuma y’uko yabaye uwa mbere mu gutwara amafarashi.

Uyu mugore ukomoka mu Budage, yatwaye umudali wa mbere mu Mikino yabereye i Barcelone mu 1992 ndetse yabigezeho nyuma ya Birgit Fischer (mu kugashya ubwato) na Aladar Gerevich (fencing).

Abasuwisi bihariye imidali itatu yatanzwe mu isiganwa ry’amagare yo mu misozi mu cyiciro cy’abagore. Jolanda Neff wari waravunitse ukuboko amezi atandatu mbere y’Imikino Olempike, yabaye uwa mbere akoresheje 1:15:46, asoza imbere ya Sina Frei na Linda Indergand.

Ni ku nshuro ya mbere, mu myaka 85, u Busuwisi bugize abakinnyi batatu kuri ‘podium’, byaherukaga ubwo bwatwaraga imidali yose ya Gymnastic mu bagabo mu Mikino yabereye i Berlin mu 1936.

Umugore w’Umunya-Philippine, Hidilyn Diaz uterura ibiremereye, azahabwa inzu n’ibihumbi 477£ n’igihugu cye nyuma y’uko yegukanye umudali wa Zahabu mu guterura ibiremeye mu bafite ibilo 55.

Hidilyn Diaz yatwaye umudali wa Zahabu ku wa Mbere ubwo yatsinda Umushinwakazi Quiyun Liao, ashyira iherezo ku myaka 97 yo gutegereza umudali Olempike wa Zahabu kwa Philippine.

Nyuma y’imidali 72 ya Zahabu imaze gutangwa mu minsi ine, u Buyapani buyoboye n’imidali 10 ya Zahabu (18 muri rusange), bukurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imidali icyenda ya Zahabu (24 muri rusange) n’u Bushinwa bufite icyenda (21 muri rusange).

Carissa Moore yegukanye umudali wa Zahabu muri 'Surfing' mu cyiciro cy'abagore, atsinze Amuro Tsuzuki wo mu Buyapani
Italo Ferreira wo muri Brésil, yegukanye umudali wa mbere watanzwe muri 'Surfing' iri gukinwa bwa mbere mu Mikino Olempike
Duffy yakoze amateka yo guhesha Bermuda umudali ubwo yabaga uwa mbere muri Triathlon
Flora Duffy yishimira umudali wa Zahabu yegukanye
Hidilyn Diaz wo muri Philippines yarize nyuma yo kwegukana umudali wa Zahabu. Igihugu cye cyari kimaze imyaka 97 kidatwara umudali nk'uwo mu Mikino Olempike
Ku myaka 52, Isabell Werth wo mu Budage, yegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike itandatu itandukanye
Jolanda Neff wo mu Busuwisi, yabaye uwa mbere mu gusiganwa ku magare yo mu misozi
Sina Frei, Jolanda Neff na Linda Indergand bakoze amateka u Busuwisi bwaherukaga mu myaka 85 ubwo bwikubiraga imidali itatu icya rimwe
Naomi Osaka wari uhanzwe amaso n'Abayapani muri Tennis, yasezerewe atarenze ijonjora rya gatatu
Simone Biles yikuye mu mukino nyuma yo kumva atameze neza, bituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitakaza umudali wa Zahabu muri Gymnastics

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .