Imikino Paralempike ya Tokyo 2020 yatangiye ku wa 24 Kanama, izasozwa ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.
Nyuma y’uko u Rwanda rubaye urwa nyuma mu itsinda B ry’umukino wa Sitting Volleyball rutsinzwe imikino yose rwakinnye, rwahuye n’u Buyapani bihatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yabaye iya karindwi itsinze u Buyapani amaseti 3-0 (25-19, 25-21, 22) muri uyu mukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Mwarakoze bakobwa beza 🙌🏾#RwandaParalympicTeam2020#Tokyo2020 #Paralympics @Rwanda_Sports @RwandaOlympic @RwandainJapan https://t.co/lj8xfZjUD1 pic.twitter.com/So2qQz9ok5
— Rwanda Paralympics (@npcrwanda) September 3, 2021
Mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwari rwatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaseti 3-0 (11-25, 9-25, 11-25), n’u Burusiya 3-0 (12-25, 9-25, 9-25) ndetse n’u Bushinwa 3-0 (6-25, 10-25, 8-25).
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe y’u Rwanda y’abagore yari yitabiriye Imikino Paralempike nyuma yo gukina iyabereye i Rio mu 2016 mu gihe mu 2012 hari hitabiriye ikipe y’abagabo.
Uretse muri Sitting Volleyball, i Tokyo, u Rwanda rwahagarariwe kandi no mu mikino ngoraramubiri irimo gutera intosho n’ingasire ndetse no gusiganwa ku maguru.
Muvunyi Hermas yasiganwe ku maguru muri metero 1500, asoreza ku mwanya wa munani, aho yakoresheje iminota ine n’ibice by’amasegonda 46.
Uwitije Claudine yabaye uwa 11 mu gutera intosho nyuma yo kuyitera muri metero 5,87 mu gihe Umunya-Tunisia Raoua Tlili watwaye umudali wa Zahabu, yiyeteye muri metero 10,55.
Mu gutera ingasire, Uwitije Claudine yabaye uwa 10 ayiteye muri metero 19,66 mu gihe Raoua Tlili yongeye kuba uwa mbere ayiteye muri metero 37,91.
Kuva u Rwanda rutangiye kwitabira Imikino Paralempike ihuza abafite ubumuga mu 2000, rwatwaye umudali umwe w’Umuringa watwawe na Nkundabera Jean de Dieu mu gusiganwa metero 800 mu mikino yabereye i Athènes mu 2004.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!