Mu Mikino Paralempike yabaye kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, u Rwanda rwari ruhagarariwe muri Sitting Volleyball y’abagore, gusiganwa metero 1500 mu bagabo no gutera intosho n’ingasire mu bagore.
Ikipe y’u Rwanda y’Abagore muri Sitting Volleyball, yabaye iya karindwi itsinze u Buyapani amaseti 3-0 (25-19, 25-21, 22) ndetse byari ku nshuro ya mbere itsinda umukino Olempike kuva itangiye kuyitabira mu 2016 i Rio.
Muvunyi Hermas yasiganwe ku maguru muri metero 1500, asoreza ku mwanya wa munani mu gihe Uwitije Claudine yabaye uwa 10 mu gutera ingasire n’uwa 11 mu gutera intosho. Bombi bakaba baritwaye neza kurusha uko bari basanzwe bahagaze.
Nyuma yo kugaruka i Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatatu, abari bagize itsinda ry’u Rwanda i Tokyo bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku rugendo bagize n’ikigiye gukorwa mu kwitegura Imikino ya Paris 2024.
Karasira Eric wari uyoboye iri tsinda ndetse akaba yaratozaga Muvunyi na Uwitije, yavuze ko muri rusange umusaruro u Rwanda rwabonye ari mwiza kuko utanga icyizere ahazaza bitewe n’abo bari bahanganye.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yavuze ko umusaruro mwiza usumbye uwo bagize mu 2016, bawukesha imyiteguro bagize.
Ati “Ndi umutoza wishimye uyu munsi, icyo nishimira ni uko nyuma y’imyaka umunani dutangiye, nyuma y’Imikino y’i Londres 2012, byibura twatangiye kubona intsinzi. Tujya kugenda nari nabwiye abanyamakuru ko icyo twashaka gukora, ari ugukora neza kurusha uko twitwaye i Rio. Iyo Abanyarwanda bumva buri munsi utsindwa amaseti 3-0 bacika intege, ariko twari mu itsinda rikomeye kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa ni ibihugu bikomeye.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira Minisiteri ya Siporo na NPC Rwanda ku ruhare bagize ngo imyiteguro igende neza, birashimisha gutoza abakinnyi bafite buri kimwe kuko bakora neza. Nidukomeza gukora cyane, hari icyizere ko i Los Angeles mu 2028, natwe umudali twawuzana hatabaye ingorane.”
Ku ruhande rw’abakinnyi, yaba Mukobwankawe Liliane wari uhagarariye Ikipe ya Sitting Volleyball, Muvunyi Hermas na Uwitije Claudine, bose bavuze ko hari amasomo bigiye i Tokyo ndetse bizeye kuzitwara neza kurushaho mu Mikino itaha izabera i Paris mu 2024.
Mukobwankawe yagize ati “Nta kindi twakora kitari ugushima kuko ibyo twagombwaga nk’abakinnyi twarabihawe mu gihe twiteguraga kuva muri Werurwe uyu mwaka kugeza tugiye kandi ibyo twari dufite twarabitanze. Twagaragaje ko hari impinduka nini, binaduha icyizere ko dushoboye, mu myaka iri imbere hari icyo dushobora gukora.”
Umunyamabanga Mukuru wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda), Dr Mutangana Dieudonné, yavuze ko ubu batangiye gutekereza ku mikino ya Paris 2024 ndetse bafite icyizere cyo kuzajyana abakinnyi benshi mu mikino itandukanye.
Ati “Byaragaragaye ko mu yindi mikino nka Goalball twarebaga uko bakina tukavuga tuti iyo ikipe yacu iza kuba iri hano ntiyari kubura ayo itsinda, ariko ntayo ihari. Ni yo mpamvu dufite muri gahunda ko ari muri iyi mikino ikinwa n’abantu ku giti cyabo, ari no mu yindi mikino ikinwa nk’ikipe nka Goalball cyangwa iyindi mikino abafite ubumuga bagiramo uruhare, na yo tuyifitiye gahunda ku buryo twumva ko tuzajya mu Bufaransa duhagaze neza.”
Kuva u Rwanda rutangiye kwitabira Imikino Paralempike ihuza abafite ubumuga mu 2000, rwatwaye umudali umwe w’Umuringa watwawe na Nkundabera Jean de Dieu mu gusiganwa metero 800 mu mikino yabereye i Athènes mu 2004.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!