Jacobs wahoze asiganwa ku maguru intera ndende kugeza mu 2018, yegukanye uyu mudali wa Zahabu muri metero 100, akoresheje amasegonda 9,80, arusha Umunyamerika Fred Kerley 0,04.
Umunya-Canada Andre de Grasse yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu Mikino Olempike.
Christian Coleman wegukanye Shampiyona y’Isi iheruka na Trayvon Bromell ufite ibihe bito kurusha abandi ku Isi mu 2021, ntabwo bakinnye iri siganwa rya nyuma.
Coleman yahagaritswe nyuma yo kutitabira ipimwa ry’imiti itemewe inshuro eshatu mu gihe Bromell yaviriyemo muri ½.
Undi utagaragaye uyu mwaka ni Usain Bolt wasezeye ariko akaba yari amaze imyaka 13 ayoboye kuko yegukanye umudali wa Zahabu i Beijing mu 2008, i Londres mu 2012 n’i Rio mu 2016.
Jacobs waherukaga gukoresha amasegonda ari munsi ya 10 muri Gicurasi, yasize abandi muri metero 50 za nyuma, akoresha ibihe bito ugereranyije n’ibyo Bolt yatsindiyeho i Rio mu 2016.
Kugeza ubu Usain Bolt ni we umaze gukoresha ibihe bito mu gusiganwa metero ijana mu Mikino Olempike, aho yakoresheje amasegonda icyenda n’ibice 63 mu yabereye i Londres mu 2012.
Nyuma y’isiganwa, Jacobs yagize ati “Ntabwo mbizi, ni inzozi, birashimishije cyane. Birashoboka ko ejo nasobanukirwa ibyo bari kuvuga, ariko uyu munsi ntusanzwe.”
Kerley wabaye uwa kabiri, yavuze ko izina Jacobs ari rishya kuri we. Ati “Mu by’ukuri nta kintu nari muzi ho. Inshuro ya mbere narushanyijwe na we ni muri Diamond League y’i Monaco [aho Jacobs yabaye uwa gatatu akoresheje amasegonda 9,99].”
Umwongereza Zharnel Hughes ntiyasiganwe muri iki cyiciro cya nyuma kuko yasezerewe nyuma yo guhaguruka mbere nk’uko byigeze kugendera Linfold Christie mu Mikino ya Atlanta yabaye mu 1996.
Zverev yegukanye umudali wa Zahabu muri Tennis
Nimero ya gatanu ku Isi muri Tennis, Umudage Alexander Zverev, yegukanye umudali wa Zahabu mu bakina ari umwe, atsinze Umurusiya Karen Khachanov ku mukino wa nyuma.
Uyu mugabo w’imyaka 24 wasezereye Novak Djokovic muri ½ , yabaye Umudage wa mbere utwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike muri Tennis y’abakina ari umwe, atsinze 6-3 na 6-1 mu mukino wamaze iminota 79.
Mu bagore, umudali wa Zahabu wegukanywe n’Umusuwisikazi Belinda Bencic ku wa Gatandatu, gusa ntiyahiriwe mu bakina ari babiri kuko we na Viktorija Golubic batsinzwe 7-5 6-1 n’Abanya-Repubulika ya Tchèque, Barbora Krejcikova na Katerina Siniakova.
Nyuma y’iminsi icyenda imaze gukinwa i Tokyo, u Bushinwa buyoboye n’imidali 23 ya Zahabu (50 muri rusange), bukurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imidali 20 ya Zahabu (59 muri rusange) mu gihe u Buyapani bufite 17 ya Zahabu (31 muri rusange).
Afurika y’Epfo (zahabu imwe, itatu muri rusange), Tunisia (zahabu imwe, ibiri muri rusange), Uganda (ibiri), Ghana (umwe) na Côte d’Ivoire (umwe), ni byo bihugu bya Afurika bimaze kubona byibuze umudali i Tokyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!