Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Nyakanga 2021, wari umunsi wa kabiri w’Imikino Olempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani.
Ni umunsi waranzwe no gutungurana kuva muri Tennis ubwo Ashleigh Barty watwaye Wimbledon mu bagore yasezererwaga mu gihe Jade Jones wari ufite umudali wa Zahabu inshuro ebyiri muri Taekwondo, we yatsinzwe mu ijonjora rya mbere.
Muri Basketball, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatunguwe n’u Bufaransa bwashyize iherezo ku rugendo rw’imikino 25 zari zimaze zitsinda mu Mikino Olempike, buzitsinda amanota 81-76 mu mukino wa mbere mu gihe Nigeria yatsinzwe na Australia amanota 84-67.
Gutungurwa gukomeye kwaranze umunsi wa kabiri kwabaye ku Muholandikazi usiganwa ku magare, Annemiek van Vleuten, wishimye azi ako yatwaye umudali wa Zahabu mu isiganwa ryo mu muhanda nyamara yari uwa kabiri inyuma y’Umunya-Autriche Anna Kiesenhofer.
Kiesenhofer w’imyaka 30, nta kipe yabigize umwuga akinira ndetse yakinaga Imikino Olempike ku nshuro ya mbere, ahesha igihugu cye umudali wa mbere mu isiganwa ry’amagare nyuma yo gucomoka agasiga abandi bose hakiri kare, aho yagenze ibilometero 40 wenyine. Uyu mugore asanzwe afite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu Mibare yakuye muri Kaminuza y’i Vienne.
Umunya-Tunisia Ahmed Hafnaoui w’imyaka 18, yatunguranye atwara umudali wa Zahabu mu koga ibizwi nko gukura umusomyo (freestyle) muri metero 400, asoza imbere y’Umunya-Australia n’Umunyamerika.
Umuyapani Yuto Horigoma yegukanye umudali wa Zahabu muri ‘Skateboarding’ iri gukinwa bwa mbere mu Mikino Olempike nk’uko bimeze no muri ‘Surfing’.
Muri Tennis, Umuyapanikazi Naomi Osaka yakomeje mu ijonjora rya kabiri atsinze Umushinwakazi Saisai Zheng 6-1 6-4.
Umunyamerika Bryson Dechambeau n’Umunya-Espagne John Rahm bakuwe mu bakina irushanwa rya Golf kuko banduye COVID-19.
DeChambeau ntiyari akagiye mu Buyapani aho yari kwitabira Imikino Olempike bwa mbere mu gihe Rahm usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi, yanduye COVID-19 ku nshuro ya kabiri.
Muri iyi mikino Olempike iri kubera i Tokyo, abakinnyi bemererwa amasegonda 30 yo gukuramo agapfukamunwa kugira ngo bamwenyure imbere y’abafotozi, ariko kukambara neza ni itegeko aho ari hose.
Nyuma y’iminsi ibiri imaze gukinwa hagatangwa imidali 29 ya Zahabu, u Bushinwa buyoboye n’imidali itandatu ya Zahabu (11 muri rusange), bukurikiwe n’u Buyapani bufite imidali itanu ya Zahabu (itandatu muri rusange) mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa gatatu n’imidali ine ya Zahabu (10 muri rusange).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!