00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emma McKeon yaciye agahigo mu Mikino Olempike

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 August 2021 saa 03:54
Yasuwe :

Umunya-Australia, Emma McKeon yabaye umugore wa mbere ukina umukino wo Koga wegukanye imidali irindwi mu Mikino Olempike imwe. Yabigezeho ubwo yegukanaga indi midali ibiri ya Zahabu kuri iki Cyumweru.

Umudali wa mbere yegukanye kuri iki Cyumweru mu Mikino Olempike iri kubera i Tokyo, ni uwo koga metero 50 ibizwi nko gukura umusomyo mu gihe undi yawutwaranye na bagenzi be muri koga 4x100m ibizwi nka rukomatanyo mu ikipe.

Umunyamerika, Caeleb Dressel ni we wegukanye umudali wa Zahabu mu koga metero 50 mu gukura umusomyo mu bagabo ndetse afasha Amerika kubona undi mu koga bunyugunyugu, asoza afite imidali itanu ya Zahabu mu Mikino y’uyu mwaka.

Mugenzi we, Robert Finke, yatwaye umudali wa Zahabu mu kurushanwa metero 1500, wiyongera ku wo yatwaye muri metero 800 mu gukura umusomyo.

McKeon w’imyaka 27, yavuze ko ibyo yagezeho mu Mikino Olempike ya Tokyo, abikesha gukora cyane.

Kuri ubu, azava i Tokyo afite imidali ine ya Zahabu irimo ibiri yatwaye ku giti cye n’indi ibiri yatwaranye na bagenzi be nk’ikipe.

Nyuma yo kuba yari yaratwaye umudali wa Zahabu mu gukura umusomyo muri metero 100, kuri iki Cyumweru yongeyeho uwo muri metero 50, aho yatsinze Umunya-Suède, Salah Sjoestroem mu gihe Umunya-Danemark, Pernille Blume waherukaga kwitwara neza muri iki cyiciro yabaye uwa gatatu.

Umudali wa Zahabu, McKeon yegukanye, watumye ajya mu cyiciro kimwe na Michael Phelps, Mark Spitz na Matt Biondi nk’abakinnyi bo koga batwaye imidali irindwi mu Mikino Olempike imwe. Umugore rukumbi wageze ku gahigo nk’aka mu yindi mikino ni Maria Gorokhovskaya ubwo yakinaga Gymnastique mu 1952.

Umunyamerika, Phelps afite agahigo ko kuba yaregukanye imidali umunani mu koga mu Mikino Olempike imwe, aho yabikoze i Athènes mu 2004 n’i Bejing imyaka ine nyuma yaho.

Umunyamerika, Dressel w’imyaka 24, yagiye i Tokyo ashaka kwegukana imidali itandatu ya Zahabu, ariko uwa Feza yatwaranye na bagenzi be mu koga rukomatanyo ku wa Gatandatu, washyize iherezo ku mahirwe ye.

Indi yatwaye ni iyo mu gukura umusomyo muri metero 100 na metero 50, koga bunyugunyugu muri metero 100 ndetse no kogera hamwe nk’ikipe muri 4x100 zo gukura umusomyo na 4x100 za rukomatanyo.

Ku rutonde rusange mu koga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasoje ziyoboye n’imidali 11 ya Zahabu (imidali 30 muri rusange). Gusa, i Rio mu 2016 n’i Londres mu 2012, zari zatwaye imidali 16 ya Zahabu.

Australia yasoje ari iya kabiri n’imidali icyenda ya Zahabu, umunani muri yo yatwawe n’abakinnyi b’abagore barimo Kaylee McKewon watwaye ibiri na McKeon watwaye itandatu.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’abakinnyi babiri; Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi, ariko bombi ntibagize ibihe bibemerera muri 1/2 mu koga metero 50 ibizwi nko gukura umusomyo.

Umunya-Australia, Emma McKeon yabaye umugore wa mbere ukina umukino wo Koga wegukanye imidali irindwi mu Mikino Olempike imwe
Uyu mugore yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu koga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .