Iyi mikino yabaye nyuma y’umwaka umwe, yabaye mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.
Yarangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye n’imidali 39 ya Zahabu (113 muri rusange), zikurikiwe n’u Bushinwa bwatwaye 38 ya Zahabu (88 muri rusange) n’u Buyapani bwatwaye 27 ya Zahabu (58 muri rusange).
Umunyamerika ukina umukino wo koga, Caeleb Dressel, yegukanye imidali itanu ya Zahabu mu gihe Umunya-Australia Emma McKeon yatwaye irindwi muri rusange irimo itatu ya Zahabu.
Umunya-Jamaica Elaine Thompson-Herah yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 100 na 200 ku nshuro ebyiri zikurikiranya mu Mikino Olempike.
Siporo enye zakinwe bwa mbere mu Mikino Olempike uyu mwaka ni: Karate, Skateboarding, Surfing na siporo yo kurira ahagoranye.
Imikino y’uyu mwaka yagarayemo kandi abakinnyi babiri bihinduje igitsina; Laurel Hubbard na Quinn.
Amafoto asaga 100 yaranze iyi Mikino ya Tokyo 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!