Ishyirahamwe ry’Umukino wa Judo ku Isi, ryatangaje ko ryahagaritse Majdov kubera kurenga ku mabwiriza agenga imyemerere.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mukinnyi w’imyaka 28 yavuze ko yamenyeshejwe ko yahagaritswe amezi atanu kubera ikimenyetso cy’umusaraba yakoze mbere y’umurwano yahuyemo n’Umugereki, Teodor Tselidis.
Yakomeje avuga ko nta cyamutunguye kuko no mu irushanwa yasifuriwe nabi bikomeye.
Ati “Nta gishya kuri njye. Mbabajwe n’umukino mwiza kandi ukomeye nka Judo ugeze muri ibi bintu. Imisifurire yabo ni umwanda. Bankuye mu kibuga nyuma y’iminota ibiri gusa batampaye n’amahirwe. Izi ndangagaciro zabo ni umwanda.”
“Judo ni umukino wibuze. Ibiva mu mukino bigirwamo uruhare n’abasifuzi 100%. Ubinginze niwe ugira icyo akora kandi ibyo ntimuteze kubimbonaho.”
Nemanja Majdov ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino kuko yegukanye imidali ya zahabu muri Shampiyona y’Isi mu 2017 ndetse n’uwo mu mikino yo ku Mugabane w’i Burayi mu 2018.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!