Mu kiganiro Munyengango Ivan yagiranye na The Long Form, yakomoje ku nama ashobora kugira abakora siporo n’umumaro rusange igira mu mibereho ya buri munsi ya muntu.
Uyu mugabo umaze kuba umushoramari ukomeye mu bigendanye n’inzu zikorerwamo siporo, yabanje kugaragaza ko atari byiza kwiha intego bigoye ko wageraho mu mwaka.
Ati “Imvugo ‘Umwaka mushya, njye mushya’ sinemeranya na yo kuko akenshi ituma abantu bashobora gufata ingamba n’intego bazageraho muri uwo mwaka nyamara bitazashoboka muri wo gusa. Ntabwo umuntu atekereza ko hari ibintu byamunaniye mu myaka 10 ariko ako kanya akavuga ko bizakunda.”
Yakomeje agira ati “Ni byiza kwiha intego ariko uwo mwaka ukaba intangiriro zazo. Buri wese akwiriye kumenya icyo yashobora n’icyo atashobora mu gihe runaka. Icya mbere ni uguhozaho no kugira ubuzima bwiza kugira ngo bikunde."
"Rimwe na rimwe ushobora no kwiheba kuko ibyo ushaka utabigeraho kandi ari wowe wihaye ibirenze, bikarangira utakigira n’intego.”
Nk’uko Munyengago abivuga, gufata neza umubiri rimwe na rimwe biragora kubera ubuzima bwa buri munsi muntu abamo.
Ati “Kubikora ntibiba byoroshye kubera impamvu nyinshi. Harimo kuba turya mu miryango inshuro nyinshi, iyo turi mu kazi dusangira na bagenzi bacu n’abandi bantu ahantu runaka, ariko rimwe na rimwe hari aho wakwanga kurya indyo runaka kuko hari ingaruka yagira ku buzima bwawe.”
“Kurya no kunywa ni ibintu bituma dusabana. Iyo ubijyanye mu rugo ngo nturya kuri ‘cake’, ‘desserts’ cyangwa ikindi bashobora kubyumva cyangwa ntibabyumve ariko ni wowe ubwawe wo kubishyira ku murongo bigakorwa, n’umwana wawe akabyumva. Biragora ariko iyo ukeneye impinduka bisaba ko wikunda.”
Yagiriye inama gushishoza mbere yo kwiha intego runaka, ku buryo biyemeza kurya amafunguro bazahora iteka babona.
Ati “Hari igihe ushobora kuvuga ngo ugiye kwiyitaho iminsi 75 ntibigukundire kuko ahanini bisaba igihe kugira ngo bibe umuco. Birakomeye kuko uzakenera kurya amafunguro usange ntuzakomeza kuyabona, uzakenera umwanya wa siporo hajyemo ibyo kujyana abana ku ishuri no kubacyura ibintu nk’ibyo, bikugore n’ibindi.”
"Icyo ngiramo inama abantu ntabwo ari uguta ibilo kuko ntacyo bitwaye. Uburyo bukoreshwa mu kubita hari igihe watakaza n’ibindi wari ukeneye. Ukeneye kugumana amaraso yawe, amagufa akomeye n’imikaya imeze neza."
Yakomeje avuga ko hari ibyo umuntu akeneye gukora buri munsi kugira ngo umubiri we ukore neza harimo impyiko, ibihaha, ubwonko n’ibindi bigakora neza. Ibyo biterwa n’uko umuntu angana haba mu gihagararo cyangwa mu myaka.
Ati "Si byiza kugabanya ibilo uko ubonye, cyane ko hari igihe umubiri ukenera imbaraga bigendanye n’ibyo umuntu akora kandi bikaba ingenzi mu gufata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri."
“Kugabanya ibyo waryaga ku rwego rw’uko utabasha kubona imbaraga z’ibyo wakoraga n’ibyo umubiri ugomba kubona ni ukwiroga. Kuki turya? Kuki turya ibintu runaka? Umubiri ukeneye imbaraga ziva mu byo kurya kugira ngo ukore. Bitari ibyo uzakora imyitozo myinshi birangire usinzira kuko umubiri watakaje byinshi ukinjiza bike."
“Ushobora kugabanya ibilo ugatakaza n’ibyo wari ukeneye. Gereranya neza ibyo urya bikenewe bigendanye n’akazi ugiyemo. Uzasanga hari uhora yiruka ngo arata ibilo, nyamara ntazi ibyo yinjije n’ibyo yasohoye.”
Yongeyeho kandi ko siporo ishobora kwifashishwa mu gusubiza abana ku murongo bakava mu bibazo. Nk’urugero, ku myaka 16, iyo atangiye kwiga kunywa itabi, kuba mu bigare cyangwa kudakurikira mu ishuri byose bishobora gukemurwa na siporo.
Munyengango Ivan ni umwe mu bubatse izina rikomeye mu ishoramari ry’inzu z’imyitozo ngororamubiri dore ko ari we washinze Fitpipo Ltd, CALI Fitness ndetse na WAKA Fitness aherutse kugura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!