Ku Cyumweru, tariki 24 Mata 2022, ni bwo mu Karere ka Bugesera hazabera Shampiyona y’Imikino Ngororangingo mu bagabo n’abagore itegurwa na RAF.
Imyaka yari ishize ari myinshi Stade Amahoro ari yo yakira Shampiyona y’Imikino Ngororangingo kubera ko ari yo isanzwe ifite ibyangombwa byo kwakira imikino; kuri iyi nshuro izakinirwa kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, yatoranyijwe na RAF bitewe n’uko itari kure ya Kigali.
Stade ya Bugesera izakira ibyiciro by’intera ziba mu gusiganwa ku maguru mu gihe gutera no gusimbuka bitazakinwa bitewe n’uko idafite ibibuga byabugenewe.
Ibyiciro abazitabira bazasiganwamo mu bagabo no mu bagore ni metero 100, 200, 400, 800, 1500, 5000, 10.000 ndetse no mu byiciro bya 4×100m na 4×400m [aho abakinnyi basiganwa ari bane, hakarebwa uwageze ku murongo wo gusorezaho bwa mbere].
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RAF, shampiyona izafasha abakinnyi kwitegura amarushanwa ateganyijwe mu bihe biri imbere arimo Marathon ya Kigali yo ku wa 29 Gicurasi 2022.
Andi marushanwa ni shampiyona ya Afurika yo muri Kamena 2022, Shampiyona y’Isi yo muri Nyakanga na Commonwealth Games izaba muri Kanama uyu mwaka.
Shampiyona iheruka yabaye ku wa 24 Mata 2021, mu batarengeje imyaka 17 na 20, yahiriye Ikipe ya Sina Gérard mu bakobwa mu gihe mu bahungu yegukanywe na VJN.
Amakipe azitabira shampiyona y’uyu mwaka
APR, NAS, Police, Mountain Classic, Rutsiro, Huye, Nyamasheke, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwamagana, Kavumu, Kamonyi, Sina Gerard, UR-Huye Campus, UR-Physical Education Campus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!