Ibi yabikoze kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, ubwo yari yitabiriye irushanwa rya London Marathon, rimwe mu masiganwa yo ku maguru akomeye ku Isi.
Iri siganwa ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi 59, ryitabiriwe n’ibyamamare birimo Sebastian Vettel usiganwa muri Formula 1, Samantha Spiro uri mu bakinnyi bakomeye ba filime n’abandi.
Iri siganwa ryakinwaga ku nshuro ya 46, abakinnyi bakoze ibilometero 42,2, harimo abasiganwa babigize umwuga ndetse n’abandi basiganwa mu buryo bwo kwishimisha.
Mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu munsi harimo Sebastian Sawe wo muri Kenya wakoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 30, akurikirwa na Yomif Kejelcha wo muri Ethiopia wakoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 41. Uwa gatatu ni Umunya-Uganda, Jacob Kiplimo, wakoresheje amasaha abiri n’amasegonda 28.
Sebastian wanegukanye iri siganwa mu 2025, ni we wari unafite agahigo ko kwegukana iri siganwa mu gihe gito.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!