00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police AC yahize andi makipe muri Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 08:55
Yasuwe :

Ikipe ya Police AC yahize andi muri Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri yabereye muri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere ku rutonde rusange rw’amakipe yose.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani ari yo Police AC, APR AC, Sina AC, UR Huye AC, Rutsiro AC, Kavumu AC, Ecole Primaire Taba AC na Nyaruguru AC.

Abakinnyi 253 bitabiriye barushanyijwe mu byiciro birimo gusiganwa ku maguru kuva kuri metero 100 kugera ku birometero 10, gusimbuka umurambararo ndetse no gutera ibikoresho birimo umuhunda, intosho n’ingasire.

Police AC ni yo yitwaye neza kurusha andi makipe, aho mu cyiciro cy’abagabo yegukanye imidali 28 irimo 13 ya Zahabu 13, itanu ya Fea na 10 y’Umuringa.

Ikipe ya kabiri yabaye Rutsiro AC n’imidali 13 irimo itanu ya Zahabu, itandatu ya Feza n’ibiri y’Umuringa mu gihe iya gatatu yabaye APR yatwaye imidali ibiri ya Zahabu, itandatu ya Feza n’ine y’Umuringa.

Kavumu AC na Nyaruguru AC na zo zabashije kugaragara ku rutonde rw’amakipe yitwaye neza nubwo nta mudali wa Zahabu zegukanye muri iki cyiciro.

Mu cyiciro cy’abagore, Rutsiro AC ni yo yegukanye umwanya wa mbere, aho yabonye imidali 11 irimo itanu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’ine y’Umuringa.

APR AC yakurikiyeho ku mwanya wa kabiri ifite imidali 12 irimo ibiri ya Zahabu, ine ya Feza n’itandatu y’Umuringa, mu gihe Nyaruguru AC yabaye iya gatatu ifite umudali umwe wa Zahabu n’ibiri y’Umuringa.

Ku rutonde rusange, Police AC ni yo yitwaye neza muri Shampiyona y’Igihugu ya 2026 aho yatwaye imidali 28 irimo 13 ya Zahabu, ikurikirwa na Rutsiro AC yatwaye imidali 26 irimo 10 ya Zahabu na APR AC yatwaye imidali 24 irimo ine ya Zahabu.

Shampiyona y’Igihugu ni rimwe mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) buri mwaka mu kureba urwego rw’abakinnyi no kubategurira kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Shampiyona y'Imikino Ngororamubiri yitabiriwe n'abakinnyi basaga 250 muri Stade Amahoro
Hari abarushanyijwe mu gusimbuka umurambararo
Mu mikino yakinwe harimo no gutera intosho
Abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye bahawe imidali, harebwa iyo buri kipe yegukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages