Uyu mukinnyi yabigezeho ku wa Kane, tariki 15 Gashyantare 2024 ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa.
Niyibizi yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kwanikira bagenzi be akoresheje iminota itatu n’amasegonda 58 mu gusiganwa metero 1500.
Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu, yatangaje ko yishimiye kubona itike y’Imikino Paralempike.
Yagize ati "Ndishimye cyane kuba mbashije kuba uwa mbere mu irushanwa ryaberaga i Dubai. Ibi byampesheje kuzitabira Imikino Paralempike izabera i Paris."
Niyibizi yiyongereye ku Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball na yo yabonye itike yo kuzitabira iyi mikino iyikuye muri Nigeria.
Imikino Paralempike iteganyijwe kuzabera i Paris mu mpeshyi kuva tariki 24 Kanama kugeza ku ya 8 Nzeri 2024.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!