Nimubona na Yankurije ba APR begukanye Kigali Half Marathon yakinwe bwa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukuboza 2019 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi babiri bakinira ikipe y’imikino ngororamubiri ya APR; Nimubona Yves mu bagabo na Yankuriije Marthe mu bagore, ni bo begukanye isiganwa rya mbere rya Kigali Half Marathon ryabaye kuri iki Cyumweru.

Kigali Half Marathon yateguwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ngororamubiri (RAF), iterwa inkunga na Airtel.

Iri siganwa ryari rigizwe n’ibirometero bisaga gato 21, ryatangiriye kuri Stade Amahoro saa moya za mu gitondo, aho abasiganwa bafashe umuhanda munini bagana mu Mujyi rwagati, bakatira ku masangano y’imihanda basubira i Remera.

Nyuma yo kugera i Remera, bakatiye ku masangano y’imihanda ari ku Gisimenti, berekeze ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura, ahazasorejwe iri siganwa.

Uwa mbere mu bagabo yabaye Nimubona Yves wa APR AC wakoresheje isaha imwe, iminota itatu, amasegonda 28 n’ibice 56, akurikirwa na Mutabazi Emmanuel ukinira Police AC, we wakoresheje isaha imwe, iminota itatu, amasegonda 58 n’ibice 54.

Rubayiza Silogi wa NAS, Hakizimana John, Sebahire Eric na Ntawuyirushintege Potien bose ba APR, baje mu myanya itandatu yahembewe.

Mu bagore, Kigali Half Marathon yegukanywe na Yankurije Marthe na we ukinira APR AC, wakoresheje isaha imwe, iminota 12, amasegonda 34 n’ibice 72, akurikirwa na mugenzi we Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 16, amasegonda 46 n’ibice 46.

Uwa gatatu yabaye Niyirora Primitive wa NAS mu gihe Nyirantezimana Juliette, Nibishatse Angelique na Mukasakindi Claudette baje mu myanya itandatu ya mbere yahembewe mu bagore.

Kigali Half Marathon yahujwe na Siporo rusange ya Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence.

Abakinnyi batatu ba mbere bambitswe imidali mu gihe uwa mbere muri buri cyiciro yahawe ibihumbi 250 Frw, uwa kabiri ibihumbi 200 Frw kugeza ku wa gatandatu wahawe ibihumbi 60 Frw.

Umujyi wa Kigali wari usanzwe utegura isiganwa rya 20 Km de Kigali, ariko rikaba ryarasimbujwe Kigali Half Marathon nyuma yo kumara imyaka ibiri ritaba.

Kigali Half Marathon yabaye ku nshuro ya mbere, yahurijwe hamwe na Car Free Day ya nyuma muri uyu mwaka wa 2019
Hari abakoraga siporo bisanzwe mu gihe abandi basiganwaga
Mutabazi Emmanuel wa Police ni we wabaye uwa kabiri
Nimubona Yves yegukanye Kigali Half Marathon mu bagabo
Minisitiri w'Ubuzima, Diane Gashumba, PS wa Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umuyobozi wa Airtel na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence bashimira abakinnyi bitwaye neza

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .