Imikino ya nyuma yari yitabiriwe n’amakipe 17 ari yo Musanze, Rwamagana, UR Nyagatare, Ngoma, Nyagatare, Kayonza, Kirehe, Burera, Gasabo, Nyabihu, Nyamasheke, Kamonyi, Huye, Gakenke, Bugesera, Ngororero na UR Huye.
Abakinnyi barushanyijwe muri siporo zitandukanye zirimo gusiganwa ku maguru intera zitandukanye, gutera ingasire no kujugunya intosho.
Mu gutera ingasire, Uwamariya Jeannette wa Musanze yabaye uwa mbere ayiteye muri metero 15,7 akurikirwa na Mukabahire Marie Grace wa Huye mu bakobwa, mu gihe Dusabamahoro Mérard wa Ngororero yabaye uwa mbere mu bagabo ayiteye muri metero 22,3.
Uwamariya ni we kandi wahize abandi mu kujugunya intosho, ayitera muri metero 5,8 ahigitse abarimo Murebwayire Claudine wa Gasabo wayiteye muri metero 4,9. Mu bagabo, uwitwaye neza muri iki cyiciro ni Mataratara Espoir wa Rwamagana, aho yayiteye muri metero 9,06 akurikirwa na Karemera Sylvestre wayiteye muri metero 8,42.
Abarimo Iratuzi Josephine wabaye uwa mbere muri metero 100, Uwiduhaye Clémentine muri metero 200 na Niyibizi Emmanuel muri metero 1500, bari mu bafashije Musanze kwegukana imidali myinshi ya Zahabu.
Ikipe ya Musanze yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25 nyuma yo guhigika izindi mu midali aho yegukanye 11 ya Zahabu, icyenda ya Feza n’itandatu y’Umuringa.
Yakurikiwe na Rwamagana yatsindiye imidali icyenda irimo ine ya Zahabu, iyinganya na Gasabo ya gatatu. Zombi zanganyije kandi imidali itatu ya Feza n’ibiri y’Umuringa.
Mu bagabo, ikipe ya mbere yabaye Gasabo yarimo Muvunyi Hermas wegukanye umudali wa Zahabu muri metero 200 na 400, ikurikirwa na Musanze na Rwamagana mu gihe mu bagore, Musanze yabaye iya imbere, ikurikirwa na Rwamagana na Ngororero.

















Ubwo abakinnyi barushanywaga muri siporo zitandukanye
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!