Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, ubwo yaganirizaga abitabiriye siporo rusange isanzwe iba inshuro ebyiri mu Mujyi wa Kigali.
Kuri iyi nshuro Car Free Day yahujwe n’ibikorwa byo kurwanya malaria aho u Rwanda rwiyemeje ko mu 2030 ruzaba rwarayiranduye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kuri ubu mu Rwanda abasigaye barwara malaria buri mwaka ari ibihumbi 600 bavuye kuri miliyoni eshanu mu myaka itanu ishize.
Yavuze ko abicwaga na malaria bari hejuru ya 500 ariko kuri ubu basigaye ari 50.
Minisitiri Nsanzimana yerekanye ko kurwanya malaria n’izindi ndwara siporo ibifitemo uruhare runini, asaba buri muturage wese kuyigira umuco mu rwego rwo kurandura malaria n’izindi ndwara zitandukanye.
Ati “Umuntu ukora siporo umeze neza, umubiri we ugira ubwirinzi butandukanye bwo kwirinda indwara ya malaria n’izindi zitandura nka kanseri, indwara z’imitsi, amaraso, indwara z’umutima, indwara z’isukari nyinshi idakoreshwa neza mu mubiri na Diabète. Gukora siporo rero ni rukingo rw’indwara nyinshi.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kandi isuku n’isukura nabyo bigira uruhare rwinshi mu kurwanya malaria, asaba abanyarwanda bose kugira umuco siporo n’ibikorwa by’isuku mu ngo zabo.
Bamwe mu bitabiriye siporo rusange bavuze ko ibafasha mu kugira ubuzima bwiza ndetse imibiri yabo ikanagira ubudahangarwa mu gukumira indwara zinyuranye mu mibiri yabo.
Thierry Diagana wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya malaria, yishimiye siporo rusange ikorwa mu Rwanda avuga ko ari ubwa mbere yari ahageze ariko yishimiye uburyo yakiriwe n’uburyo hakorwa siporo rusange mu kurwanya indwara.
Kamatari Vital w’imyaka 65 wo mu Murenge wa Remera we yagize ati “ Siporo ni nziza kuri njye imfasha kurwanya indwara zitandura noneho banambwiye ko na malaria iyirwanya, nashishikariza n’abandi bantu bakuru kuzikora kuko ari nziza cyane.”
Umutoniwase Oliver we yavuze ko siporo zimufasha gutuma umubiri we ugumana ubudahangarwa kuburyo nta ndwara n’imwe ajya apfa kurwara kuko akora siporo, yavuze ko amaze imyaka myinshi akora siporo kandi yagiye abona akamaro kayo kuko atarwaraguritse cyane.
Kuri ubu biteganyijwe ko abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu kurwanya malaria baturutse hirya no hino ku Isi guhera kuwa Mbere bazahurira mu nama y’iminsi itanu yiga ku kuntu harandurwa iyi ndwara ku Isi. Iyi nama izahurirana n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malaria ku Isi izitabirwa n’abarenga 1400 i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!