Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, iheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’ ndetse intego ihari ni uko igera ku rwego rwisumbuyeho rwa Gold guhera mu mwaka utaha.
Kimwe mu bizatuma igera kuri urwo rwego ni uko igomba kugaragaramo abakinnyi batari munsi y’umunani bo mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi [Gold] ndetse hari benshi bazitabira uyu mwaka.
Muri abo harimo Umunya-Ethiopia Mare Dibaba wegukanye Shampiyona y’Isi ya Marathon y’Abagore mu 2015 ndetse na mwenewabo Adeladlew Mamo wabaye uwa kabiri muri Marathon ya Seville.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Yazamuriwe urwego hashingiwe ku mitegurire myiza, ihangana, kwitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gukurikiza neza amategeko n’amabwiriza ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo (Anti-Doping).
Ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangaje ko mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo irushanwa ribe, hamaze kwiyandikisha abantu 6991.
RAF yatangaje kandi ko kuri BK Arena hari ibiro byo gufasha abiyandikisha mu gihe binakorerwa ku rubuga rwa internet rw’iri rushanwa.
Abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$ na 9€.
Ni mu gihe abiyandikishije batangiye gufata ibikoresho byo kwifashisha muri Marathon birimo nimero y’isiganwa, icupa ry’amazi n’umwambaro.
Abakinnyi bakomeye bazitabira Kigali International Peace Marathon 2024:
Abagore bari mu rwego rwa Gold
- Mare Dibaba (Ethiopa); yatwaye Shampiyona y’Isi ya Marathon, yatwaye umudali mu Mikino Olempike mu gihe ibihe byiza afite ari 2:19:52.
- Beyenu Degefa (Ethiopia)
- Joan Kipyatich (Kenya)
- Meseret Abebayehu (Ethiopa)
- Gebaiynesh Ayele (Kenya)
Abagore bo mu rwego rwa Elite
- Soud Kanbouchia (Maroc)
- Sheila Chepkech (Kenya)
- Sofia Assefa (Ethiopia)
- Lilian Jebitok (Kenya)
- Gladys Chemutai (Kenya)
- Zewudinesh Hurisa (Ethiopia)
Abagabo mu rwego rwa Gold
- Adeladlew Mamo (Ethiopia); yabaye uwa kabiri muri Marathon ya Seville mu 2022 mu gihe ibihe byiza afite ari 2:05:12.
- Berhane Tesfay (Eritrea)
- Bethwell Chumba (Kenya)
- Patrick Moison (Kenya)
- Yohans Mekasha (Ethiopia)
- Laban Korir (Kenya)
Abagabo mu rwego rwa Elite
- Silas Kiprotich (Kenya); yabaye uwa kabiri muri Marathon ya Kigali ya 2023.
- Abdellah Taghrafet (Maroc)
- Abel Kirui (Kenya)
- Benson Tunyo (Kenya)
- Merhawi Kesete (Eritrea)
- Boki Kebebe (Ethiopia)
- Hicham Laqouahi (Maroc)
- Wilfred Kirwa (Kenya)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!