00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

London Marathon igiye guca agahigo ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 March 2025 saa 02:55
Yasuwe :

Marathon ya Londres ya 2025 yitezweho guca agahigo ko kwitabirwa n’abantu benshi ku Isi mu masiganwa yo ku maguru.

Abarenga ibihumbi 56 ni bo byitezwe ko bazitabira isiganwa ry’ibilometero 42,1 ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025.

Ni agahigo gashya kazaba kabayeho, aho uwo mubare uzahigika uw’abantu 55.646 basoje Marathon ya New York mu Ugushyingo.

Kuva Marathon ya Londes ibaye ku nshuro ya mbere mu 1981, abarenga miliyoni 1,3 ni bo bamaze gusoza iri rushanwa mu cyiciro cy’abasiganwa ibilometero 42.

Abarenga ibihumbi 840 bariyandikishije ngo bazitabira irushanwa ry’uyu mwaka, aho baruta benshi ku rwego rw’Isi bitabiriye ku nshuro ya mbere mu 2024, bangana na 578.304.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya London Marathon, Hugh Brasher, yagize ati “Inshuro ya 45 y’irushanwa ni umwaka uzahora wibukwa kuri twe kandi uzaba agahebuzo mu gihe yaba ibaye marathon yitabiriwe kurusha izindi ku Isi.”

Mu bazitabira uyu mwaka harimo Umunya-Kenya Eliud Kipchoge waherukaga gukina Marathon ya Londres mu 2020.

Ruth Chepngetich ufite agahigo ko gukoresha ibihe bito mu bagore, Sifan Hassan watwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike na Tigst Assefa wabaye uwa kabiri, uko ari batatu bakaba ari bo bagore bihuta kurusha abandi basiganwa ku maguru mu mateka, bose bemeje kwitabira.

Abasaga ibihumbi 56 biyandikishije muri London Marathon ya 2025 izaba muri Mata
Umunya-Kenya Eliud Kipchoge ni umwe mu bazarushanwa muri London Marathon muri Mata
Ruth Chepngetich wo muri Kenya, ufite agahigo ko gukoresha ibihe bito muri Marathon y'abagore, azitabira iri siganwa ry'i Londres
Sifan Hassan wo mu Buholandi, wegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike i Paris, azitabira London Marathon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .