Abarenga ibihumbi 56 ni bo byitezwe ko bazitabira isiganwa ry’ibilometero 42,1 ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025.
Ni agahigo gashya kazaba kabayeho, aho uwo mubare uzahigika uw’abantu 55.646 basoje Marathon ya New York mu Ugushyingo.
Kuva Marathon ya Londes ibaye ku nshuro ya mbere mu 1981, abarenga miliyoni 1,3 ni bo bamaze gusoza iri rushanwa mu cyiciro cy’abasiganwa ibilometero 42.
Abarenga ibihumbi 840 bariyandikishije ngo bazitabira irushanwa ry’uyu mwaka, aho baruta benshi ku rwego rw’Isi bitabiriye ku nshuro ya mbere mu 2024, bangana na 578.304.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya London Marathon, Hugh Brasher, yagize ati “Inshuro ya 45 y’irushanwa ni umwaka uzahora wibukwa kuri twe kandi uzaba agahebuzo mu gihe yaba ibaye marathon yitabiriwe kurusha izindi ku Isi.”
Mu bazitabira uyu mwaka harimo Umunya-Kenya Eliud Kipchoge waherukaga gukina Marathon ya Londres mu 2020.
Ruth Chepngetich ufite agahigo ko gukoresha ibihe bito mu bagore, Sifan Hassan watwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike na Tigst Assefa wabaye uwa kabiri, uko ari batatu bakaba ari bo bagore bihuta kurusha abandi basiganwa ku maguru mu mateka, bose bemeje kwitabira.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!