Icyakora muri Mutarama 2016 itsinda ry’abahanga mu mitekerereza ya muntu bo muri Amerika, bagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ikabije bishobora kuba ikibazo ku buzima.
David Miranda, umwe mu bakoze ubushakashatsi yagize ati “Gukabya gukora imyitozo ngororamubiri birenze urugero bishobora rwose kubangamira ubuzima bwawe.”
Kurenza urugero
Kurenza urugero ni mu gihe uri kwisunikira cyane gukora imyitozo ngororamubiri ya buri kanya.
Bagaragaza ko kudafata ikiruhuko gihagije, kudafata amafunguro ajyanye n’ubwinshi bw’imyitozo ukora, kudasinzira, kubyihatira mu gihe urwaye byose bishobora gushyira mu kaga ubuzima.
Imyitozo ngororangingo ihoraho
Imyitozo ikabije, nk’uko National Institutes of Health ibivuga, ni igihe imyitozo utakiyumva nk’igikorwa wahisemo gukora, ahubwo igahinduka igikorwa wumva ugomba gukora (igihe byahindutse nk’ikiyobyabwenge).
Gukabya gukora cyane imyitozo ngororamubiri bishobora guteza akaga kuko bishobora gutera ibibazo byinshi by’ubuzima.
Umunaniro n’imbaraga nke bizanwa no gukora siporo nyinshi bishobora gutera uburakari, umujinya, ibibazo byo kudasinzira, guhangayika, kutishimira ibyiza wagezeho n’ibindi.
Leada Malek, umuganga i San Francisco, abisobanura agira ati“Mu gihe ukora siporo nyinshi ushobora kugira umuvuduko ukabije w’umutima , kutagira ubushake bwo kurya, cyangwa guhindura imyumvire, kubura ibitotsi na byo bishobora kubaho.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!