00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihanda izaberamo Kigali International Peace Marathon yafunzwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 June 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kubera isiganwa mpuzamahanga ryo ku maguru rya Kigali International Peace Marathon, imwe mu mihanda yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo korohereza abazitabira iri rushanwa.

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025, ni bwo mu mihanda ya Kigali hazabera iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru ku nshuro ya 20, rikazitabirwa n’abakinnyi bakomeye bari mu 100 ba mbere ku Isi muri Full Marathon na Half Marathon.

Abakinnyi bose bazahagurukira kandi basoreze kuri Stade Amahoro na BK Arena. Ni mu gihe muri Petit Stade hazaba hari igicumbi cy’irushanwa aho hazaba hari ibintu bitandukanye abantu bashobora gukenera.

Imihanda izanyurwamo ni Stade Amahoro, Gishushu, Mu kabuga ka Nyarutarama, Meridien Hotel, Kigali Height, Ku Kabindi, University of Kigali, Convention Centre, Gishushu, Gisimenti, Rwahama na Simba (Kimironko).

Polisi yasabye abari kuzakoresha iyi mihanda kwihanganira izo mpinduka zitangira guhera Saa Yine z’Ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu, kuzageza saa Kumi za nimugoroba tariki ya 8 Kamena 2025.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195 izitabirwa n’abarenga 1.314, Half Marathon y’ibilometero 21,097 izakinwa n’abarenga 1.836 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10 yiyandikishijemo abarenga 11.730.

Kigali International Peace Marathon igiye kuba ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ‘Global Elite Label Status’, ikaba ikunze kwiharirwa n’Abanya-Kenya, ariko Abanya-Ethiopia, Eritrea na Uganda na bo bakaba bayikuramo imidali.

Imihanda izaberamo Kigali International Peace Marathon irafungwa iharirwe abasiganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages