Disi Dieudonne yatwaye irushanwa rizenguruka Umujyi wa Martigues mu Bufaransa akoresheje iminota 51 n’amasegonda 37 yiruka km 15,5. Ubusanzwe basiganwa km 16,3 gusa byagabanyijwe kubera imihanda irimo kubakwa mu mujyi.
Nyuma y’isiganwa, Disi yatangarije televiziyo Maritima ko yishimiye kuba atwaye iri rushanwa kuko yakinanaga n’abakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu nka Kenya. Disi Dieudonne yatangiye gusiga igikundi bamaze gukora km 11 batangiye gusiganwa.
Yagize ati «Ndishimye kuko ntwaye iri siganwa gusa iminota 51 sinavuga ko nihuse, byari bigoye kubera inzira twanyuragano, gusa twari dufite abafana ku nzira benshi bitangaje.”
Hedi Bouazzaoui ni we wegukanye umwanya wa kabiri akoresheje iminota 51 n’amasegonda 50 na ho umunyakenya Paul Omuya akoresha iminota 53 n’amasegonda 33. Umwanya wa kane watwawe n’umurundi Baguma Audace.
Ni ku nshuro ya mbere Disi Dieudonnne yari yitabiriye iri siganwa. Muri Kamena Disi yari yatwaye umwanya wa kane muri Mrathon ya Indonesia "BII Maybank Bali Marathon”.



















TANGA IGITEKEREZO