00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Mukabalisa yegukanye umudali w’umuringa mu mikino y’Inteko za EAC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 December 2024 saa 02:03
Yasuwe :

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye umudali w’umuringa mu gusiganwa metelo 800 mu mikino mpuzamahanga ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2023, ni bwo Mukabalisa yarushanyijwe na bagenzi be bagize Inteko mu Karere, mu mikino ikomeje kubera i Mombasa muri Kenya.

Depite Mukabalisa Germaine amaze kwandika izina muri iyi mikino kuko mu mwaka ushize ubwo yaberaga i Kigali, yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metelo 400.

Mu 2022, yari yegukanye umudali w’umuringa mu mikino yabereye i Juba muri Sudani y’Epfo.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashimiye Mukabalisa ibinyujije ku rukuta rwa X, igira iti “Umudali w’umuringa mu gikapu. Hon. Mukabalisa Germaine yegukanye umudali w’umuringa mu gusiganwa metelo 800.”

Mukabalisa yahise asubiza kuri ubu butumwa agira ati “Nzanye umudali w’umuringa mu rugo. Mwarakoze kunshyigikira, Team Rwanda oyeeee.”

Uretse mu gusiganwa ku maguru, u Rwanda rukomeje no kwitwara neza muri Volleyball y’abagabo, aho rumaze gutsinda imikino ine yose rwakinnye.

Imikino mpuzamahanga ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo muri EAC iri gukinwa ku nshuro ya 14, abayitabiriye ni abo mu bihugu bigize EAC birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo. Bahatanye mu mikino irimo Ruhago, Netball, gusiganwa ku maguru, gukurura umugozi [Tug-of-war], Volleyball, Golf na Basketball.

Depite Mukabalisa Germaine yishimira intsinzi nyuma yo kwanikira abandi
Iyi mikino ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iri kubera i Mombasa muri Kenya
Depite Mukabalisa Germaine amaze kwandika izina muri iyi mikino
Muri iyi mikino, u Rwanda rukomeje kwitwara neza muri Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .