Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yatangiye kuba mu 2005 ishyigikiwe na Perezida Paul Kagame, igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino.
Iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru ritegurwa na RAF ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 21.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195, Half Marathon y’ibilometero 21,097 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Kuri iyi nshuro, abategura iri rushanwa batangaje ko rizaba iminsi ibiri aho kuba umunsi umwe nk’uko byagenze mu myaka 20 yabanje. Ku wa Gatandatu, tariki 13 Kamena, hazaba Run for Peace naho ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena habe Half Marathon na Full Marathon ku bagabo n’abagore.
Ibyiciro byose bizahagurukira kandi bisoreze kuri Stade Amahoro. Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa ku rubuga rwaryo.
Mu 2025, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu benshi basaga ibihumbi 13, mu gihe abiyandikishije bari 14.480.
Icyo gihe Umunya-Kenya Laban Kipngetich Korir yegukanye umwanya wa mbere muri Full-Marathon y’Abagabo naho mu bagore hatsinda Teresiah Omosa na we wo muri Kenya.
Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Zahabu muri Half Marathon y’Abagore, akurikirwa na Musabyeyezu Adeline wari we Munyarwanda uheruka kwegukana uyu mudali mu 2022.
Ni mu gihe Umunyarwanda Bigirimana Théophile yabaye uwa gatatu muri Half Marathon y’Abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!