Iyi Shampiyona yakurikiraga iyabaye muri Gashyantare, yari igamije kureba urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda no kugira ngo abitwara neza ari bo bazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe uyu mwaka.
Yakinwe mu byiciro bine bitandukanye birimo abakuru, abari hagati y’imyaka 17 na 20, abafite hagati y’imyaka 15 na 17 n’abandi bari munsi y’imyaka 15. Bose hamwe bageraga kuri 704.
Mu marushanwa yabaye harimo gusiganwa ku maguru kuva kuri metero 100 kugera kuri metero ibihumbi 10, gusimbuka umurambararo no gutera umuhunda, intosho n’ingasire.
Mu gusiganwa metero ibihumbi 10, Nsabimana Jean Claude wa APR, yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo akoresheje iminota 30, amasegonda icyenda n’ibice 57, Nshimiyimana Emmanuel wa APR, Twizerimana Claude wa NAS na Nshimiyimana Abdarahimini wa Rutsiro.
Mu bagore, umwanya wa mbere wongeye kwegukanwa na Niyonkuru Florence w’Ikipe ya Sina Gérard, wakoresheje iminota 32, amasegonda 23 n’ibice 29, akurikirwa na Ibishatse Angélique wa APR, Ntawuvuguruzimana na Ishimwe Clémentine ba Sina Gérard AC.
Nizeyimana Sylvain wa APR yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo basiganwe metero 5000, akoresheje iminota 14, amasegonda 34 n’ibice bitatu, mu gihe mu bagore hatsinze Imanizabayo Emeline wa Sina Gérard AC akoresheje iminota 16, isegonda rimwe n’ibice 50.
Uwitonze Claire wa Sina Gérard wakoresheje iminota ine, amasegonda 19 n’ibice 82, ni we wabaye uwa mbere mu bagore basiganwe muri metero 1500.
Muri metero 800 hatsinze Hategekimana Oreste wa Sina Gérard, akoresheje umunota n’amasegonda 55, mu bakobwa hongera gutsinda Uwitonze Claire wa Sina Gérard wakoresheje iminota ibiri, amasegonda atanu n’ibice 20.
Musabyeyezu Gérard wa APR yabaye uwa mbere muri metero 400, mu bagabo naho mu bagore hatsinda Umutesiwase Magnifique wa APR, wakoresheje umunota n’ibice 89 by’amasegonda.
Muri metero 200, mu bagabo hatsinze Tuyishimire Eric wa Nyamasheke, wakoresheje amasegonda 22 n’igice kimwe naho mu bagore hatsinda Umutesiwase Magnifique wakoresheje amasegonda 24 n’ibice 45.
Nkurunziza David wa Rutsiro ni we watsinze kandi muri metero 100 aho yakoresheje amasegonda 12 n’ibice 72 naho mu bakobwa hatsinda Umutesiwase Magnifique wakoresheje amasegonda 11 n’ibice 79.
Ku rutonde rw’amakipe, Ikipe ya Sina Gérard yahize andi makipe mu bagore aho yegukanye imidali umunani ya Zahabu, ikurikirwa na APR yegukanye imidali ibiri ya Zahabu mu gihe Police AC yabaye iya gatatu.
Mu bagabo, ikipe ya mbere yabaye Police AC yegukanye imidali icyenda ya Zahabu, ikurikirwa na APR yatwaye imidali itanu ya Zahabu mu gihe Sina Gérard AC yegukanye imidali itanu ya Zahabu.
Ku rutonde ruange, Ikipe ya Sina Gerard ni yo yahize andi makipe aho yabaye iya mbere n’imidali 13 ya Zahabu, Police AC iba ya kabiri n’imidali 10 ya Zahabu mu gihe APR AC yegukanye imidali irindwi ya Zahabu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!