Iyi Shampiyona yakurikiraga iyabaye mu Ugushyingo mu mwaka w’imikino wa 2024/25, yari igamije kureba urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda no kugira ngo abitwara neza ari bo bazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe uyu mwaka.
Yakinwe mu byiciro bine bitandukanye birimo abakuru, abari hagati y’imyaka 17 na 20, abafite hagati y’imyaka 15 na 17 n’abandi bari munsi y’imyaka 15. Bose hamwe bageraga kuri 650.
Mu marushanwa yabaye harimo gusiganwa ku maguru kuva kuri metero 100 kugera kuri metero ibihumbi 10, gusimbuka umurambararo no gutera umuhunda, intosho n’ingasire.
Mu gusiganwa metero ibihumbi 10, Hitimana Noël wa APR, yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo akoresheje iminota 29, amasegonda 59 n’ibice 44, asiga Mutabazi Emmanuel Police AC na Nshimiyimana Emmanuel wa APR.
Mu bagore, umwanya wa mbere wegukanywe na Niyonkuru Florence w’Ikipe ya Sina Gérard, wakoresheje iminota 35, amasegonda 57 n’ibice 20, akurikirwa na Ibishatse Angélique wa APR na Umugwaneza Jeannine wa Police.
Ingabire Victor wa APR yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo basiganwe metero 5000, akoresheje iminota 14 n’amasegonda atatu, mu gihe mu bagore hatsinze Uwizeyimana Gentille wa Police, wakoresheje iminota 16, amasegonda 59 n’ibice 28.
Ingabire ni we kandi watsinze metero 1500 aho yakoresheje iminota itatu, amasegonda 55 n’ibice by’amasegonda 32 naho mu bagore hatsinda Uwitonze Claire wa Sina Gérard wakoresheje iminota ine, amasegonda 20 n’ibice 96.
Muri metero 800 hatsinze Hetegekimana Oreste wa Sina Gérard, akoresheje umunota n’amasegonda 55, mu bakobwa hatsinda Uwitonze Claire wa Sina Gérard wakoresheje iminota ibiri n’amasegonda 11.
Nsanzumuhire Benjamin wa Sina Gérard yabaye uwa mbere muri metero 400, mu bagabo naho mu bagore hatsinda Umutesiwase Magnefique wa APR, wakoresheje amasegonda 55 n’ibice 43.
Muri metero 200, mu bagabo hatsinze Tuyishimire Eric wa Nyamasheke naho mu bagore hatsinda Umutesiwase Magnifique wakoresheje amasegonda 24 n’ibice 45.
Tuyishimire ni we watsinze kandi muri metero 100 aho yakoresheje amasegonda 10 n’ibice 49 naho mu bakobwa hatsinda Umutesiwase Magnifique wakoresheje amasegonda 12 n’ibice 51.
Mu gusimbuka umurambararo, Masengo Mirimo Djibril wa Sina Gérard yasimbutse metero 6,1 naho Tuyishimire Pompidou wa Police FC asimbuka metero 13,62 muri ‘Triple Saut’.
Ni mu gihe Uwimana Lucie wa Sina Gérard ari we wahize abandi mu bagore, aba uwa mbere mu gusimbuka umurambararo no muri ‘Triple Saut’.
Tuyishimire ni we kandi witwaye neza mu gutera intoshyo, ayitera muri metero 11,46 naho mu gutera ingasire hatsinda Muhirwa Jean Baptiste wa Sina Gérard wanabaye uwa mbere mu gutera umuhunda.
Mu bagore, Ishimwe Jeannine wa UR Huye yitwaye neza mu gutera umuhunda naho Kora Niyibega Bernice wa Sina Gérard aba uwa mbere mu gutera ingasire n’intosho.
Ikipe ya Nyamasheke ni yo yitwaye neza muri ‘relai’ ya 4x100, ikurikirwa na Police, UR Huye na Rutsiro mu bagabo, naho mu bagore hatsinze Sina Gérard AC ikurikiwe na Police, APR na Rutsiro.
Ku rutonde rusange, Ikipe ya Sina Gérard ni yo yahize andi makipe aho yabaye iya mbere n’imidali 36 ya Zahabu, Nyamasheke AC iba ya kabiri n’imidali irindwi ya Zahabu mu gihe APR AC yegukanye imidali itandatu ya Zahabu.


































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!