Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi 650 mu gihe abatoza n’abandi bazarigiramo uruhare bagera kuri 65.
Mu byiciro bizarikina mu bagabo n’abagore, harimo abakuru barengeje imyaka 20, abari hagati y’imyaka 17 na 20, abari hagati y’imyaka 15 na 17 n’abafite hagati y’imyaka 11 na 13.
Abakinnyi bazarushanwa muri siporo 54 zitandukanye zirimo izo gusiganwa ku maguru n’izibera mu kibuga. Buri wese azarushanwa mu cyiciro cye uretse ku bari hagati y’imyaka 17 na 20 bashobora gukina mu bakuru.
Amakipe yiyandikishije ngo azitabire iri rushanwa ni APR AC, Police AC, UR-Huye Campus AC, Sina Gérard AC, Nyamasheke AC, Rutsiro AC, Nyaruguru AC, Kamonyi AC, G.S St. Aloys-Rwamagana, Vision Jeunesse Nouvelle AC, EP Kinyinya AC (Gasabo), Kavumu AC, Ngororero AC, Huye AC n’abandi bazasiganwa ku giti cyabo.
Iri rushanwa rizareberwamo urwego rw’abakinnyi bazahagararira u Rwanda ku rwego mpuzmahanga mu gihe hitegurwa amarushanwa atandukanye.
Muri ayo harimo Shampiyona Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 18 na 20 izabera muri Nigeria, Shampiyona yo ku rwego rw’Akarere izabera i Dar es Salaam muri Tanzania na Shampiyona y’Isi izabera i Tokyo mu Buyapani muri Nzeri.
Hari kandi Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda izaba ku nshuro ya 26 i San Diego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Shampiyona y’Isi ibera mu nzu izakinirwa i Nanjing mu Bushinwa.
Inkuru bifitanye isano: Police AC n’Ikipe ya Sina zahize izindi muri Shampiyona y’Igihugu ya Athlétisme (Amafoto)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!