Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 21, ryitabirwa n’abakinnyi batandukanye bavuye ku Isi yose haba mu bagabo n’abagore, aho rikinwa mu byiciro bitatu birimo Full Marathon y’ibilometero 42,1; Half Marathon y’ibilometero 21,09 ndetse n’isiganwa ryo kwishimisha [Run for Peace] riba rigizwe n’ibilometero 10.
Iri rushanwa ryitiriwe amahoro, uyu mwaka rizaba iminsi ibiri aho ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena hazakinwa icyiciro cya ‘Run for Peace’ cy’ibilometero 10, kiba kirimo abasiganwa batarushanwa.
Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena, ni bwo hazakina ababigize umwuga mu bagabo n’abagore, bazasiganwa Half Marathon y’ibilometero 21,09 ndetse na Full Marathon y’ibilometero 42,1.
Uyu mwaka icyiciro cya Full Marathon kizatangira gukinwa Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko bamwe mu bayitabiriye mu myaka ishize bagaragaje ko bagorwa n’izuba riva i Kigali muri ibi bihe by’impeshyi. Half Marathon y’ibilometero 21, na yo izakinwa ku Cyumweru, izatangira Saa 08:15.
Ni mu gihe Run for Peace y’ibilometero 10, yo izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena, izatangira Saa 08:00.
Abategura iyi Marathon bavuze ko kugeza Saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena, abantu 7903 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga ari bo bamaze kwiyandikisha mu gihe hasigaye umunsi amasaha make ngo habe Run for Fun n’umunsi umwe ngo hakinwe Half Marathon na Full Marathon.
Uretse abakinnyi 10 bakomeye basanzwe bitabira amasiganwa akomeye ku Isi batumiwe, muri ‘Full Marathon’ hamaze kwiyandikisha abakinnyi 307 barimo 75 b’abanyamahanga, 214 b’Abanyarwanda n’abandi 28 baba mu Rwanda.
Imibare igaragaza kandi ko muri Half-Marathon hamaze kwiyandikisha abakinnyi 1584 barimo abanyamahanga 159 n’Abanyarwanda 1324. Ni mu gihe muri ‘Run for Peace’, hiyandikishije abantu 3140 barimo abanyamahanga 637 n’Abanyarwanda 2503.
Aba bose baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Algeria, Afghanistan, Australia, Autriche, Bangladesh, u Bubiligi, Bénin, Botswana, Brésil, Burkina Faso, u Burundi, Cap-Vert na Cameroun, Canada, Tchad, u Bushinwa, Congo na Croatia.
Hari kandi Bhutan, RDC, Denmark, Djibouti, Equateur, Misiri, Eritrea, Ethiopia, u Bufaransa, Gabon, u Budage, Ghana, u Bugereki, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani, Kenya na Korea ya Ruguru, Liban, Liberia, Liechtenstein, Luxembourg, Madagascar, Malaysia na Mali.
Ibindi ni Namibia, Nepal, u Buholandi, Niger, Nigeria, Philippines, Portugal, Koreya y’Epfo, Arabie Saoudite, Sénégal, Gabon, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani, u Busuwisi, Tanzania, Togo, Turikiya, Uganda, UK, USA, Zambia na Zimbabwe.
Ibyiciro byose bizahagurukira kandi bisoreze kuri Stade Amahoro. Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa bikorerwa ku rubuga rwaryo [www.kigalimarathon.rw], ukishyurira kuri *182*8*1*505050#.
Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bazitabira iri siganwa bishyura 5000 Frw [ku badakeneye imipira y’irushanwa] n’ibihumbi 20 Frw [ku bakeneye imipira]. Abanyamahanga bishyura 100$ (€90), abo muri Afurika y’Iburasirazuba bakishyura 80$ (€70) mu gihe abiyandikisha hamwe nk’amatsinda cyangwa ibigo bishyura 1000$.
Mu 2025, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 13, mu gihe abiyandikishije bari 14.480.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!