Atlanta Track Club itegura iri rushanwa yavuze ko aba bakinnyi bataye umuhanda wakoreshwaga nyuma y’uko abapolisi bari bashinzwe kubayobora bavuye aho bari bari kubera izindi nshingano zihutirwa.
Ku wa Kabiri, abategura irushanwa bavuze ko bazaha ibihembo by’umukinnyi wa mbere Jess McClain wari imbere ya Ednah Kurgat na Emma Hurley ubwo imodoka yari ibari imbere yabayobyaga.
Ni mu gihe Hurley na Kurgat bazagabana ibihembo by’umwanya wa kabiri n’uwa gatatu kuko bari hamwe ubwo bataga umuhanda.
Atlanta Track Club yagize iti “Dufite inshingano zo kurinda ubunyangamugayo muri aya marushanwa. Turisegura ko Jess McClain, Emma Grace Hurley na Ednah Kurgat bagizweho ingaruka n’iki kibazo, ntibahembwe n’abakinnyi batatu ba mbere nubwo bari bahagaze neza.”
Iri siganwa ryari mu rwego rwo gushaka itike ya Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru ya 2026, ariko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Amerika ryatangaje ko gushaka itike bigikomeje.
Abariteguye bavuze ko abapolisi bari bafite inshingano zo kuyobora abakinnyi bahamagajwe mu kandi kazi, mu gihe ababasimbuye batari basanzwe bamenyereye inzira ikoreshwa.
Umushoferi wari utwaye imodoka iri imbere yakurikiye moto ya polisi yayobye, yibwira ko inzira yahindutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!