00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade Amahoro igiye kwakira imikino ya mbere ya Athlétisme kuva ivuguruwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 November 2024 saa 07:25
Yasuwe :

Abakinnyi bagera ku 1117 bazitabira Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri izabera muri Amahoro Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024.

Muri iyi Shampiyona igiye kongera kubera muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka itatu, abazitabira bazarushanwa mu gusiganwa ku maguru intera zirimo metero 100, 200, 400, 800, 1500, 3000, 5000 na 10.000.

Hari kandi abazarushanwa mu yindi mikino nko gusimbuka intera ndende, ’Triple jump’ no gutera intosho, ingasire n’umuhunda.

Abakinnyi 1117 barimo abagabo 268, abagore 279, ingimbi 288 n’abangavu 282 ni bo biyandikishije ngo bazitabire iri rushanwa.

Amakipe yavuyemo abakinnyi ni APR AC, Police AC, Sina Gérard AC, GS St Aloys, Nyaruguru, Rutsiro, Nyamasheke, Huye, Kinyinya AC, Kavumu AC na Vision Jeunesse Nouvelle AC.

Ni ryo rushanwa rya mbere ry’Imikino Ngororamubiri rigiye kubera muri Amahoro Stadium kuva ivuguruwe, aho yongeye kubakwa mu buryo yakira amarushanwa atandukanye arimo n’aya.

Mu 2023, ubwo Shampiyona y’Igihugu yari yabereye mu Bugesera, Ikipe ya Sina Gérard yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore no muri rusange iba ikipe yahize izindi, ibikesha kwegukana imidali 15 ya Zahabu, umunani y’Umuringa n’itatu ya Feza.

Mu cyiciro cy’abagabo, iri rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye (UR-Huye), ibikesha kwegukana imidali itandatu ya Zahabu, umwe w’Umuringa n’itatu ya Feza.

Shampiyona y'Igihugu yaherukaga kubera mu Bugesera, izongera kubera muri Stade Amahoro aho yaherukaga mu 2021
Gutera intosho biri mu bigize Imikino Ngororamubiri izakinwa
Ikipe ya Sina Gerard yitwaye neza mu marushanwa nk'aya yabaye mu 2023
Abakinnyi 1117 ni bo biyandikishije mu byiciro bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .