Iyi Shampiyona izatoranyirizwamo abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi izabera mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 10 Mutarama 2026.
Abakinnyi bazarushanwa mu byiciro bitandatu by’ingenzi birimo abakuru, abatarengeje imyaka 20 n’abatarengeje imyaka 18 mu bagabo n’abagore.
Abagabo bazasiganwa intera y’ibilometero 10, abatarengeje imyaka 20 basiganwe ibilometero umunani mu gihe abari munsi y’imyaka 18 bazasiganwa ibilometero bitandatu.
Mu cyiciro cy’abagore, abakuru bazasiganwa ibilometero 10, abatarengeje imyaka 20 basiganwe ibilometero bitandatu mu gihe abari munsi y’imyaka 18 bazasiganwa ibilometero bine.
Amakipe 12 ategerejwe muri aya marushanwa ni APR AC, Police AC, UR Huye AC, Sina Gerard AC, Nyaruguru AC, Rutsiro AC, Huye AC, Nyamasheke AC, GS St Aloys AC, Kavumu AC, Kamonyi AC na Kinyinya AC mu gihe hari n’abakinnyi bazakina ku giti cyabo.
Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa mu Ukuboza 2023, Mutabazi Emmanuel wa Police AC yahize abandi nyuma yo gukoresha iminota 30, amasegonda 28 n’ibice 31.
Yakurikiwe na Hitimana Noël wa APR AC wakoresheje iminota 30, amasegonda 56 n’ibice 66 naho Nsabimana Jean Claude aba uwa gatatu akoresheje iminota 31 amasegonda ane n’iibice 51.
Mu bagore, Imanizabayo Emelyne wa Sina Gerard AC yahize abandi akoresheje iminota 34, amasegonda 57 n’ibice 38, akurikirwa Uwizeyimana Jeanne Gentille wa Police AC na Musabyeyezu Adeline wa APR AC.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!