“20Km de Bugesera” ni irushanwa riba rigizwe no gusiganwa ibilometero 20 ku maguru ku bakuru bafite hejuru y’imyaka 20, hakabamo n’ibindi byiciro birimo gusiganwa ku magare ya matabaro ibilometero 40, n’abafite ubumuga bakora ibilometero bine, iry’abakiri bato basiganwa ibilometero umunani n’iry’abishimisha rikorwa ku ntera y’ibilometero bitanu.
Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iri rushanwa ari kimwe mu bikorwa bikomeye bibera muri aka Karere buri mwaka.
Ati “Ni isiganwa ritangirwamo ubutumwa ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hagatangirwamo ibihembo, rikagaragaza kandi impano. Ni isiganwa abantu benshi bamaze kumenyera kuko rimaze kuba inshuro esheshatu.”
Yongeye ko iri rushanwa rikomeje kuzamura urwego mu byiciro bitandukanye birimo uko ritegurwa, abaryitabira, abarireba n’ibihembo bitangwa.
Ati “Irushanwa rirakura kandi turifuza ko rikomeza gukura kurushaho. Inzira tugenda tuzinoza, imihanda tutakoreshaga ubu turazikoresha kuko hafi ya yose yo muri Nyamata irimo kaburimbo.”
Rwabuhihi Innocent ushinzwe ibijyanye na tekinike mu irushanwa ry’uyu mwaka, yavuze ko bitandukanye no mu yindi myaka, kuri iyi nshuro amasiganwa yo ku maguru azatangirira ndetse agasorezwa muri Stade y’Akarere ka Bugesera. Ni ko bizagenda kandi ku cyiciro cy’amagare.
Rwabuhihi yongeyeho ko irushanwa rifunguye no ku banyamahanga, ntawe uhejwe mu kwitabira.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2023, ryari ryitabiriwe n’abasaga 1500 mu byiciro bitandukanye.
Biteganyijwe ko uyu mwaka rizitabirwa n’abakinnyi barimo abasanzwe mu makipe y’imikino ngororamubiri mu Rwanda, mu cyiciro cyo gusiganwa ibilometero 20 ku maguru.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!