Uyu mwaka, Karate Ambassador’s Cup yabaga ku nshuro ya gatanu, yitabiriwe n’amakipe 40 avuye mu gihugu cyose, agizwe n’abakinnyi 203 bose hamwe.
Iri rushanwa ryakinwe mu bice bibiri; Kwiyereka (Kata) no Kurwana (Kumite) ryitabiriwe n’icyiciro cy’abana bato, icyiciro cy’abakobwa ndetse n’icyiciro cy’abagabo.
Muri ibi bice byombi, ikipe ya ZEN y’i Rubavu niyo yegukanye umwaya wa mbere, muri Kumite ikurikirwa na Lion, Mamaru iza ku mwanya wa gatatu naho Okapi iza ku mwanya wa kane.
Mu kwiyereka “Kata”, ikipe ya ZEN yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Kaminuza y’u Rwanda naho ku mwanya wa gatatu haza ikipe ya APR.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, wari witabiriye iri rushanwa, yavuze ko ashimira cyane ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ku bw’imbaraga bashyize mu kuzamura uyu mukino yemeza ko ugamije guhuza Abayapani n’Abanyarwanda.
Ati “Karate ntabwo ari umukino njyarugamba gusa ahubwo inahagarariye umuco wacu n’imyimerere yacu nk’Abayapani kandi twishimira gufatanya n’Abanyarwanda muri uyu mukino. Ni byiza ko no mu Rwanda abakinnyi benshi bakiri bato nk’uko bimeze n’ahandi ku Isi.“
Yakomeje avuga ko kuba Umujyi wa Tokyo uzakira Imikino Olempiki na Paralempiki muri uyu mwaka wa 2020, yizeye ko iri rushanwa rya Ambassadors Cup rizazamura urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda bazitabira amarushanwa mpuzamahanga, bakanarushaho kugira imyumvire y’Abayapani muri uyu mukino.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Karate (FERWAKA), Uwayo Théogène, yavuze ko iri rushanwa riri mu yo bateguye azaba uyu mwaka.
Yakomeje avuga ko ryari rigamije gukomeza gutyaza abakinnyi kugira ngo bazabashe gutoranya abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye no kureba abafite impano mu bakiri bato.
Ambasade y’u Buyapani ifitanye imikoranire na FERWAKA mu guteza imbere umukinowa Karate, aho muri 2018 yahaye iri Shyirahamwe ibikoresho birimo imisambi yo gukiniraho ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa n’abasifuzi nk’utudarapo n’ibindi.







TANGA IGITEKEREZO